Mu mudugudu wa Rugaragara mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, abatunda ikiyobyabwenge cya kanyanga bazwi ku izina ry’Abarembetsi bagiranye amakimbirane umwe ahasiga ubuzima.
Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020. Bamwe mu baturage bari bari ahabereye ubwo bwicanyi, babwiye Rwandatribune.com ko hari abarembetsi bagera muri balindwi bashakaga gucururiza kanyanga mu mudugudu wa Rugaragara, ariko mugenzi wabo wishwe witwa Narinizeye Innocent akabasagararira yanga ko buyicuruza batamuhaye.
Hakorimana Theogene Umukuru w’Umudugudu wa Rugaragara, ari nawo wabereyemo ubwicanyi, yabwiye Rwandatribune.com ko ayo makuru ari impamo ko hari umuturage wishwe n’abacuruzi ba kanyanga.
Yagize ati:”Nahuye n’umugabo witwa Nsabiyaremye Anastase, arambwira ngo Nyirumuringa baramwishe, mpita mpura n’umurembetsi bakunze kwita Mabwa irindi zina rye sindizi ndamufata mujyana aho biciye uwo muturage, mu gihe tugishakisha abandi ahamagara polisi nayo iraza byari nka saa kumi n’igice”.
Uyu Mukuru w’Umudugudu, akomeza avuga ko abo barembetsi bishe mugenzi wabo, bari barabatanzemo raporo ku murenge wa Ruhunde ariko ntihagire igikorwa.
Ati:”Natanze amakuru, bari bafite urutonde rw’abo barembetsi bose nyamara nkababwira nti nubwo bacururiza kanyanga mu mudgudu wanjye si abanjye. Abo bishe uwo muntu bavaga mu mudugudu wa Gahe na Gatare”.
Umuvugzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana, yabwiye Rwandatribune.com ko uwo muturage wishwe na we yari umurembetsi.
Yagize ati:” n’uwo nguwo wapfuye yari umurembesi… bagiye kwihisha mu gihuru, barazinywa barasinda noneho hagati yabo bagirana amakimbirane kubera ko bariya bantu baba bameze nk’abagizi ba nabi, bagendana n’ibyuma umwe muri bagenzi be baramwica. Yitwa Narinizeye Innocent w’imyaka 36 nuko byagenze ariko n’uwapfuye na we yari umurembetsi”.
Ku cyo kuba inzego z’ibanze zaratanze urutonde rw’abarembetsi ntziigire igikorwa, CIP Alex Rugigana avuga ko urutonde baruhawe kandi ngo hari abo batangiye gufata.
Ati:”Tumaze iminsi tubafata ashobora kuba uwo muyobozi waguhaye ayo makuru atari yakamenye operation turimo turakora, ahubwo yatubaza natwe tukamubwira aho tugeze kuko hari ibyo twakoze kandi bigaragara, bigaragarira n’ubuyobozi”.
Kugeza ubu Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abishe uwo murembetsi bamaze gufatamo babiri bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Bushoki hakaba hagishakishwa abandi bane.
Si ubwa mbere muri iyi Ntara y’amajyaruguru havugwa ikibazo cy’urugomo rukorwa n’abarembetsi. urugero ni nko mu Karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2015, abarembetsi basenyeye umuturage wo mu Murenge wa Nyankenke wari wabatanzeho amakuru.
Muri aka karere kandi mu mwaka wa 2018 mu murenge wa Rushaki abarembetsi bishe umukuru w’umudugudu.
Nkurunziza Pacifique