Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, baravuga ko batewe ubwoba n’abarembetsi bari guhohotera abaturage, bagasaba inzego bwite za leta n’iz’umutekano kubafasha guhashya abo Barembetsi, ngo kuko urugomo nk’urwo rutari ruherutse.
Abarembetsi ni izina ryahawe abaturage batunda ikiyobyabwenge cya Kanyanga, iri zina rikaba rizwi cyane mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburasirazuba kuko ari byo bice bukunze kugaragaragamo Kanyanga.
Ku itariki 11 Mutarama 2020 ni bwo Abarembetsi bakomerekeje Mukeshimana Gaspard, Umukuru w’Umudugudu wa Gatete mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhunde, ubwo yari abatesheje Kanyanga bari bafite, icyo gihe ni na bwo ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rukingo yatewe n’Abarembetsi bamutwara intama.
Uru rugomo rwaje rukurikira ubwicanyi bwabaye hagati y’Abarembetsi ubwabo, mu Kagari ka gaseke muri uyu Murenge wa Ruhunde, ibi akaba aribyo bihangayikishije abaturage bo muri uyu murenge.
Bizimana umwe mu baturage baganiye na Rwandatribune.com, avuga ko nta muturage wabasha kwegera umurembetsi ngo kuko baba bafite intwaro gakondo.
Yagize Ati:”Impungenge ntabwo zabura, akenshi na kenshi Umurembetsi uburyo akora aba ashaka kunyura ahantu hari icyanzu agaragaza ko nta muntu ushobora kumwitambika cyangwa se abe yamufata byanga bikunze umwitambitse niho urugomo ruturuka”.
Mukeshimana Gaspard, Umukuru w’Umudugudu wa Gatete ari na we wakomerekejwe n’Abarembetsi, avuga ko batazi ikibura kugira ngo abo barembetsi bafatwe, kuko bo icyo basabwa baba bagikoze.
Ati:”Ikibura ntabwo nkizi, buriya twebwe icyo tuba dusabwa ni ugutanga urutonde rw’Abarembetsi twamara kurutanga bo bagashaka uburyo bakorana bwo kubafata urumva ntabwo biba bikiri mu nshingano zacu”.
Ubwo duheruka gukora inkuru y’urupfu rw’umwe mu Barembetsi wishwe, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru Cip Alex Rugigana, yari yabwiye Rwandatribune.com ko bamwe mu Barembetsi batangiye gufatwa.
Ati:” Tumaze iminsi tubafata ashobora kuba uwo muyobozi waguhaye amakuru, atazi operation tumazemo iminsi ahubwo umubwire atwegere tumuhe amakuru”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianey, ahumuriza abaturage avuga ko nta gikuba cyacitse mu Murenge wa Ruhunde, ahubwo akabasaba gushyira imbaraga mu gukorana n’inzego z’ubuyobozi batanga amakuru kandi mu ibanga.
Gatabazi yagize ati:”Bakwiye(abaturage) kumenya ko gutanga amakuru ari inshingano kandi ya buri wese, bahumure ntabwo twagaragaza abaduhaye amakuru bumve ko tuzabagirira ibanga”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianey, ubwo yasuraga Umurenge wa Rushaki mu Karere ka GIcumbi, mu mpera z’Ugushyingo mu mwaka ushize, yasize abwiye abaturage ko uyu mwaka wa 2020 uzasiga ikiyobyabwenge cya Kanyanga gicitse muri iyi Ntara.
NKURUNZIZA Pacifique