Abaturage bo mu kagari ka Kagitega mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru , barinubira kwakirwa nabi ku ivuriro rito rya Kagitega (Poste de Santé Kagitega) n’umukozi utabifitiye ububasha (Agent non qualifié) uzwi nka Ndacyayisaba Jean Claude.
Muri rusange, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kwegereza abaturage amavuriro mato (Postes de Santés) mu gihugu hose ku buryo buri kagari kagira ivuriro rito nubwo hari tumwe mu tugari tutarageramo bene ayo mavuriro mato.
Mu karere ka Burera, haravugwa amavuriro mato (Postes de Santés) yahagaze kubera impamvu zinyuranye ariko inyinshi zishingiye ku ihomba rya ba Rwiyemezamirimo batsindiye gukoresha ayo mavuriro mato.
Amwe muri yo bizwi ko atagikora harimo Poste de Santé ya Nyagahinga na Kagitega zo mu murenge wa Cyanika, Mariba mu murenge wa Gitovu, Rugarama mu murenge wa Rugarama, Nyangwe mu murenge wa Gahunga ndetse na Kilinga yo mu murenge wa Kagogo itagikora neza n’izindi..
Rwandatribune.com yashatse kumenya impamvu nyamukuru maze inyarukira kuri imwe muri izi Poste de Santé ya Kagitega ifite ibibazo byinshi birimo no gukoresha umukozi abaturage bishisha kubera gukora imirimo adafitiye ububasha. Ibintu abaturage batishimira cyane ari naho bahera basaba inzego zibishinzwe kubakemurira icyo kibazo.
Mu kiganiro na Rwandatribune.com, uyu mukozi Ndacyayisaba Jean Claude yavuze ko nta kintu akora kijyanye no kuvura ngo ahubwo ni umushoferi utwara abaforomo bava cyangwa bajya ku kigo nderabuzima cya Cyanika no kuri Poste de Santé ya Kagitega.
Aragira ati “ Njye ndi umushoferi utwara abaforomo mbajyana ku kazi kuri Poste de Santé ya Kagitega bavuye ku kigo nderabuzima cya Cyanika naho ibyo kuvura ntabyo nkora cyane ko ntazi no kwandika neza.”
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com bivurizaga ku ivuriro rito rya Kagitega harimo abitwa Nsengiyumva Cyriacque, Nshimyumuremyi Théogène, Uwantege Denyse, Nzabanita Cyprien, Ntirushize Faustin na Felicitée Ntanyungu.
Bose bemeza ko ivuriro rito rya Kagitega ritagikora neza kubera umukozi usigaye uhakora kandi ntabyo yize kandi barirukanye umuganga watangaga serivisi nziza ku baturage.
Nka Nsengiyumva Cyriacque aragira ati “ Poste de Santé yakoraga neza, nta n’ikibazo yagiraga ariko ubu Poste de Santé ntigikora neza cyane muri Week-end no mu minsi y’ikiruhuko(Congé), turifuza ko bahindura imikorere kuko turababaye rwose”.
Mugenzi we Nshimyumuremyi Théogène aragira ati “ Ubundi Poste de Santé ikimara kugera hano , muganga Nshimiyimana Innocent yatuvuraga neza n’umwana yarazaga akamwakira akamuvura neza. Ariko ubu dusigaye tujya kwivuriza ahitwa Kamanyana. Nibaturenganure rwose.”
Si aba gusa baganiriye na Rwandatribune.com kuko hari n’umubyeyi witwa Uwantege Denyse ugira ati “ Poste de Santé yacu ikimara kuhagera yaradufashaga cyane kuko na nijoro umuntu yagiraga ikibazo cy’umwana akabyuka akajya kumuvuza kandi Innocent akamwakira akamuvura none ubu yarazambye. Turasaba ko ivuriro ryacu ryakongera rigakora uko ryakoraga , kuko nk’ubu iyo usanze umuganga w’ikigo nderabuzima cya Cyanika ari gukinga arakubwira ngo “Genda nditahiye” kandi na Grippe iriho ubu ngubu iri kuza irusha Malaria. Ese badushubije umuganga wacu ko nta kibazo twari dufitenye nawe.”
Rwandatribune.com yashatse kumenya zimwe muri serivisi zitangwa na Ndacyayisaba Jean Claude kuri iri vuriro rito rya Kagitega , maze umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyanika Irankunda Grégoire ayitangariza ko uyu Ndacyayisaba Jean Claude atwara umuforomo amujyanye kuri iyi Poste de Santé ariko yagerayo akamufasha yakira abakiriya.
Aragira ati “ Uwo ni umushoferi ariko iyo agejeje umuforomo kuri Poste de Santé, afasha uwo muforomo yuzuza ibitabo atanga inyemezabwishyu (Quittances), gupima umurwayi ibiro no kureba ko afite ubwisungane mu kwivuza, gutanga udukayi no gufasha umurwayi kunywa imiti n’ibindi ariko bitarimo gusuzuma no kuvura”.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal akivugana na Rwandatribune .com ku itumanaho rye rigendanwa yavuze ko gukoresha umuntu utari mu nshingano ze atari byo ko ari ikibazo kandi ko agiye kugikurikirana mu minsi mike.
Aragira ati “ Muri iki gihe , umuntu agomba gukora umwuga yigiye kandi afitiye ubushobozi , ubwo rero ngira ngo ubwo tukimenye turaza guhita tugikurikirana kuko n’ibaruwa twabandikiye , twababwiye ko hagomba kujyaho umuntu w’umuforomo. Uwo rero ntabwo ari umuforomo , ejo turagikurikirana kandi gihabwe umurongo.”
Ku bijyanye n’umuganga abaturage bakomeje gutsimbararaho ngo wabahaga serivisi nziza ngo nta baruwa uyu muyobozi yigeze abona ariko nabyo ngo azabikurikiranira hamwe.
Yagize ati “Nta baruwa nigeze mbona ariko niba yarandikiye akarere ntarakageramo , bityo ndaza kubikurikiranira hamwe kandi nimbona ibaruwa biraza kumfasha kubikemura neza kandi vuba.”
Mu minsi yashize , Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yijeje abaturage ba Burera ko mu minsi itarambiranye amavuriro mato yose muri aka karere azaba afite abaganga.
Yagize ati “ Icyo twihutiye dufatanije n’akarere ni ugushyiramo abandi bakozi , byaratinze ho gatoya kubera ko kariya karere gafite n’abandi bakozi birirwa ku mupaka amanywa n’ijoro , bakumira icyorezo cya Ebola , ntabwo twabashije guhita tubasimbura ariko mu minsi yashize , dufatanije na MINICOFIN , mu turere twose dukora ku mipaka turimo ikibazo cya Ebola , twongereye umubare w’abakozi ku buryo tubizeza ko n’uyu munsi cyangwa ejo izo Postes de Santés zigomba kuba zafunguwe zigakora.”
Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hari amavuriro mato cyangwa Postes de Santés zisaga 880. Intego nuko mu mwaka wa 2024 , hazaba hubatswe izisaga igihumbi magana ane(1400) cyakora ntihagaragazwa umubare w’izidakora.
SETORA Janvier