Ati:Nta muntu warengana muri iki gihugu kandi afitiye uburenganzira Guverineri Gatabazi JMV
Abahoze bagize Komite nyobozi z’uturere 5 twahujwe bikaba akarere ka Burera , aritwo Bukamba, Cyeru, Butaro, Nyamugali na Bungwe barasaba kurenganurwa bagahabwa imperekeza ( Indemnité) zabo bemererwa n’amategeko kuko ngo imyaka ibaye myinshi babisaba ariko amaso yabo aka yaraheze mu kirere.
Nkuko bigaragara mu mpapuro zitandukanye, abahoze bagize Komite nyobozi mu byari uturere twa Bukamba, Cyeru, Butaro, Nyamugali na Bungwe baratakambira inzego zibishinzwe ngo barenganurwe bahabwe imperekeza yabo nkuko n’abandi bakoreye utundi turere mu Rwanda bayihawe hashingiwe ku itegeko N° 08/2006 ryo kuwa 24/02/2006 rigenga imiterere , imitunganyirize n’imikorere y’akarere mu ngingo yaryo ya 72
igira iti ” Umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere ucyuye igihe nta byaha byerekeye imirimo yari ashinzwe bimuhama, akomeza guhabwa buri kwezi indamunite mu gihe cy’amezi atandatu (6) uvanyemo ibyo yahabwaga mu rwego rwo kumworohereza akazi.
Iyo ahinduriwe umurimo agahabwa undi murimo mbere y’amezi atandatu ( 6), ntacyo agenerwa kindi kuva igihe atangiriye guhembwa. Imyaka abagize Komite Nyobozi y’Akarere bamara ku mirimo yabo ibarwa mu kuzamurwa mu ntera iyo bagarutse ku mirimo ya Leta bakoraga cyangwa bimuriwe mu yindi.”
Rwandatribune.com ivugana na bamwe mu bari bagize Komite nyobozi z’uturere twavuzwe haruguru mbere yuko duhuzwa bikitwa akarere ka Burera bavuga ko banditse ubugira kenshi ndetse rimwe na rimwe ikibazo cyabo kikajya kibazwa bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu by’umwihariko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wabaga ari mu buyobozi uko imyaka yagiye isimburana.
Hanezerwabake Christophe ni umwe muri abo bayobozi wavuganye na Rwandatribune.com, avuga ko yabaye Burugumesitiri wa Komini Nkumba mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri yayoborwaga na Perefe Karuhije Ignace nyuma aza gutorerwa kuba Meya wa Bukamba kuwa 16/03/2001 ariko aza gukurwa mu buyobozi kuwa 27/03/2006 ubwo akarere ka Bukamba kahuzwaga n’utundi turere twavuzwe haruguru bikabyara akarere ka Burera.
Ati “Njyewe nabaye Burugumesitiri wa Komini Nkumba nyuma mba na Meya wa Bukamba ariko nza gusezererwa mu mwaka wa 2006 ubwo hahuzwaga uturere twa Bukamba, Butaro , Cyeru, Nyamugali na Bungwe bikabyara akarere ka Burera.
Turi mu nama mu Cyanika kuwa 12/10/2018, iki kibazo cy’imperekeza nakibajije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ansubiza ko Akarere kagomba kutwishyura izo mperekeza( Indemnité) ariko kugeza na n’ubu ntacyo turakorerwa, amaso yaheze mu kirere.”
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo cy’ imparekeza y’abahoze bari muri nyobozi z’uturere twa Bukamba, Cyeru, Butaro, Nyamugali na Bungwe, Rwandatribune.com yavuganye n’umukuru w’Intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko nta muntu ugomba kurenganywa muri iki gihugu kandi asaba ibyo afitiye uburenganzira.
Ati ” Nta muntu warengana muri iki gihugu kandi afitiye uburenganzira ibyo asaba, Minisiteri y’imari yasabye urutonde rw’abo bakozi kugira ngo bishyurwe, bityo rero niba abo bantu basaba ibyo bemererwa n’amategeko , nasabye umuyobozi w’akarere ka Burera ko buri muntu yagaragaza ibyangombwa byemeza ko yakoreye akarere koko ,
njyanama igasuzuma ibyo byangombwa noneho abujuje ibisabwa bagahabwa amafaranga yabo kuko nta mugambi n’umwe uhari wo kwimana ayo mafaranga kubayemerewe, Akarere twakibukije rero kandi bigiye gukorwa , turizera neza ko abazagaragaza ibisabwa , njyanama ikabisuzuma bazahabwa ayo mafaranga yabo.
Zimwe mu nyandiko zandikiwe inzego zitandukanye Rwandatribune.com ifitiye Kopi, abo bayobozi basaba imperekeza yabo harimo ibaruwa yo kuwa 27/05/2017 yandikiwe umuyobozi w’akarere ka Burera , iyo kuwa 21/08/2017 yandikiwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu , iyo 25/11/2014 yandikiwe yandikiwe Guverineri w’intara y’amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianney n’izindi nyandiko zitandukanye zigaragaza akarengane kabo.
Aha ninaho Rwandatribune.com yahereye isaba abahoze bayobora utwari uturere twa Bukamba, Cyeru, Butaro, Nyamugali na Bungwe ikigaragaza ko abandi bayobozi mu tundi turere babonye imperekeza yabo maze bayigaragariza ibaruwa n’urutonde rw’abahoze bakorera mu turere twa Mutobo, Kinigi, umujyi wa Ruhengeri, twahujwe bikabyara akarere ka Musanze bahawe imperekeza yabo nkuko byagenze no mu tundi turere tugize igihugu cy’u Rwanda.
SETORA Janvier.