Bamwe mu baturage b’akarere ka Burera bavuga ko babazwa n’amafaranga bacibwa ariko ntibahabwe inyemezabwishyu.
Amwe muri ayo mafaranga ni ibihumbi bitanu byakwa umuturage utaraye irondo ijoro rimwe.
Uretse kuba badahabwa inyemezabwishyu, aba baturage bavuga badasobanukirwa icyo ariya mafaranga akoreshwa bityo bakaba basaba ubuyobozi gukurikira iki ikibazo.
Rwabambari charles, umwe mu baturage bagaragaza ikibazo, agira ati “iyo utaraye irondo baguca ibihimbi bitanu kandi ntabwo tuzi icyo akora; ntanyemeza bwishyu duhabwa ngo tumenye ko basi ajyanwa no muri leta,”
“twumva batubwira ko abaraye irondo bayagura ikigage cyo kunywa abandi bakatubwira ko ajyanwa ku murenge natwe ntwabwo tuzi icyo akoreshwa kuko tuyaha umukuru w’umudugudu cyangwa usinzwe umutekano”
Amani Wilson, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyanika; hamwe mu ho abaturage bagaragaza iki ikibazo, avuga ko ariya mafaranga yashyizweho n’inama njyanama y’akarere ka Burera akaba agomba gutangirwa inyemezabwishyu ndetse ko ababa batayitanga banyuranya n’amategeko kandi ko ahabwa umukozi ubishinzwe washyizweho
Ati”ayo mafaranga bacibwa arazwi ariko ntabwo ahabwa n’umuntu uwo ariwe wese, bashyizeho umukozi ubushinzwe akaba ariwe unabaha fagiture yabyo bakabona kuyishyura.”
Akomeza agira ati, “Kuba abaturage batazi icyo akoreshwa bakavuga ko ari ayo kugura ikigage bibusanije n’amategeko; ni ubwa mbere tubyumvise tugiye kubikurikirana, ntabwo abayobozi b’inzego z’ibanze aribo bagomba kuyakira”
Joselyne Uwimana