Bamwe mu baturage b’imwe mu mirenge itandukanye y’akarere ka Burera bavuga basezeranye byemewe n’amategeko ku murenge bagasezeranira hamwe bagera ku 170 muri 2005 bakaba batarabona ibyangobwa by’uko basezeranye,ibintu bavuga ko bibabangamira mu gushaka ibindi byangombwa.
Aba baturage bavuga ko basabwe gusezerana nk’abantu bari babanye muburyo butemewe n’amategeko .
Mukangenzi Mediatrice wo mu murenge wa Cyanika yagize ati “Twasezeranye n’umugabo wanjye muri 2005 nyuma dusubiye kwaka icyangobwa cy’uko twasezeranye batubwira ko gitifu atabisinye tugomba kugaruka nyuma bidatinze twogera gusubirayo kuko twari tubikeneye ngo dufate inguzanyo kuri banki batubwira ko gitifu yagiye ahandi kandi yasizi atabisinye badusaba ko twatanga ikirego kugirango twemererwe kuguhabwa kandi ibyo byose bisaba amafaranga kandi ntayo twabona.”
Uwihoreye Fidele wo murenge wa Kivuye we agira ati “ikibazo cyo kutagira ibyangobwa by’uko twashakanye cyatugizeho ingaruka zikomeye kuko ntiwafata umwenda muri banki mbese hari ibintu bimwe nabimwe tutemerewe kuba twabona kubera akarengane twahuye nako badusaba gutanga ikirengo kandi nabyo kubikora ni amafaranga nk’ubwo bushobozi ntabwo rwose byarabuze tuguma aho gutyo ariko batubabariye bareba umuyobozi wagomvaga kubisinya kuko ntaho yagiye arahari aba mu gihugu akadusinyira natwe tukabona uburenganzira bwacu nk’abandi bose basezeranye”.
Umunyamategeko Ibambe J.Paul avuga ko itegeko ry’umuryango rivuga ko bagomba gutanga ikirego.
Avuga ko ingingo ya 86 mu Itegeko ry’umuryango ivuga ko bisaba urubanza kugira ngo haboneke inyandiko isimbura iy’irangamimerere itarasinyweho n’umuyobozi.
Yagize ati: “ Inyandiko y’iranga mimirere yose yaba yarakorewe mu Rwanda cyangwa mu mahanga itabonetse kumpamvu iyo ariyo yose isimburwa n’urubanza rutanzwe n’umuntu uwariwe wese ubifitemo inyungu murukiko rubifitiye ububasha bitewe naho ubisaba atuye cyangwa aba,urukiko rukaba arirwo rwemeza ko iyo nyandiko yabayeho koko”.
Umuyobizi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, avuga ko icyo kibazo bakizi kiri mu mirenge myinshi y’akarere ka Burera ariko bagiye kubikemura. Yagize ati ” Iki kibazo gifitwe n’abantu benshi kuko hari igihe basezerana ari benshi bakabasinyisha ariko gitifu akazasinya nyuma kuko atabarangiriza rimwe, mu gihe atarabisinya ugasanga avuyeho cyangwa yimuriwe ahandi akagenda adasinye. Iyo bigenze gutyo rero bisaba kujya mu rukiko bagatanga ikirego bikaba ariho bikemukira, ariko tuzafata inteko z’abaturage tujyane n’ababishinzwe ku buryo tuzabarura abo bose bagahita babirangiza batongeye kwirirwa basiragira mu nzego”
Yandistwe na Uwimana Joselyne