Kubera indwara ya “Kabore” yibasiriye ibishyimbo by’abaturage mu karere ka Burera ngo bashobora kutazabona icyo basarura , bityo bagasaba ubuyobozi n’inzego bireba kugira icyo zikora kuko ngo nta gikozwe bazahura n’ikibazo cy’inzara.
Iyi ndwara ya “Kabore” nubwo iri no mu y’indi mirenge ariko ngo yibasiriye cyane umurenge wa Ruhunde muri aka karere ka Burera. Abaturage baganiriye na Rwandatribune.com bavuga ko batewe impungenge n’iyi ndwara ya “kabore” yadutse mu mirima y’ibishyimbo byabo ngo none nta musaruro ufatika biteze muri iki gihembwe cy’ihinga.
Aba baturage baratakambira inzego bireba kubafasha guhangana n’iki kibazo.
Uwitwa Munyurangabo Emmanuel waganiriye byimbitse na Rwandatribune.com avuga ko yahinze ibishyimbo bye yizeye kuzabona umusaruro none ngo arabona uwo yari yiteze ntawo azabona.
Aragira ati “ Nateguye umurima wanjye , ntoranya imbuto nziza nyitera mu murima none ndabona ntacyo nzasaruramo nkuko banitekerezaga. Twasaba inzego zibishinzwe kudiufasha bakadushakira imiti yahangana n’iyi kabore yadutereye ibishyimbo.”
Umukozi mu karere ka Burera ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Nizeyimbabazi Jean de Dieu aganira na Rwandatribune.com , avuga ko iyo ndwara yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi kandi igatangira kare.
Aragira ati “ Imvura nyinshi yaguye muri iki gihembwe kandi igatangira kare , niyo mvano y’iyi ndwara ya “kabore” gusa nahumuriza abaturage ko nubwo umusaruro bari biteze utazaboneka ariko ntibazagenda amara masa”.
Ikibazo cy’iyi ndwara ya “kabore” ntikivugwa muri Ruhunde gusa kuko kinavugwa no mu yindi mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera. Iyi ndwara kandi igaragaye muri aka karere ije nyuma y’aho abaturage bakimenyesheje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Bityo kugeza ubu abaturage bategereje ubufasha kugirango bahangane n’iyi ndwara idasanzwe mu karere kabo.
Ni mu gihe kugeza ubu mu ntara y’amajyaruguru , ibishyimbo byazamutse ku buryo budasanzwe aho mu gihe cy’amezi atatu gusa , ikilo cy’ibishyimbo cyavuye ku mafaranga Magana ane na mirongo itanu(450 frw) kikurira kikagera ku mafaranga ibihumbi(1000 frw) cyangwa se igihumbi na Magana abiri(1200 frw)