Ababyeyi b’umwana uherutse kwicwa witwa Iradukunda Aimelance batuye mu murenge wa Gahunga, umurambo we ugatoragurwa mu murenge wa gacaca muri Musanze ,bari bafite impungenge zo kubona bashyingura umwana .
nyuma hakaza itsinda ry’abantu bakaza gutababurura uwo mwana ngo hafatwe ibindi bimenyetso bo bakibaza ko ibitaro bamujyanyeho bya Ruhengeli ko ntacyo byakoze bigatuma haza abandi baturutse I kagali,kuri ubu ari RIB ikaba ibizeza ko ntakosa ryabayeho ahubwo bashakaga ibindi bimenyetso.
Uyu mwana iradukunda yatoraguwe kuwa 02/11/2020 mu murima aho basanze umurambo we usa naho washinyaguriwe Kandi bagakekako yabanje no gusambanywa kuko bawutoraguye yambaye ubusa ,Kandi ababyeyi be baramuherukaga agiye mubukwe bwa mugenzi we.
Aba babyeyi b’uyu mwana wari mu kigigero k’imyaka 17 bavuga ko babonye itsinda rinini riturutse I Kigali bababwira ko babemerera bakongera bagataburura uwo mwana hagafatwa ibindi bimenyetso ngo kuko ibyari byafashwe bidahagije.
Nathani natanayeri ni se w’uyu mwana avuga ko babonye abantu baza gutaburura ariko batazi impamvu yabyo bakibaza ko aho bamujyanye mbere batigeze bamukorera isuzumwa yagize ati” umwana wacu yarapfuye yishwe,yagiye mubukwe turategereza turaheba nyuma tujya duhamagara ahantu yari yagiye mubukwe .
umukobwa w’inshutiye bangana yari yagiye mubukwe bwa mukuruwe atubwira ko bari kumwe bari murugo ariko azaza ejo, nyuma turategereza turaheba,turambiwe tujya kureba aho yagiye mubukwe tuhageze wa mukobwa ahindura indimi atubwira ko ntawahageze .
nibwo twatangiye gushakisha, nyuma turamubona atwarwa mu butaro bya Ruhengeli gukorerwa isuzuma”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bukeye bagiye gufata umurambo ariko ntibamenyeshwa icyo uwo mwana yazize turamujyana turashyingura.
Twamushyinguye kuri 04/11/2020 baje kongera gutaburura hashize iminsi 2 kuko baje gutaburura baje kuri 06 batubwira ko hari ibipimo batafashe Kandi mbyangombwa akaba aribyo baje kongera gufata ibindi bipimo batubwira ko aribyo bizabafasha mu iperereza, ubwo rero byaratuyobeye pee mwatubariza ababishinzwe ikibyihishe inyuma.
Umuyobizi w’ibitaro bya Ruhengeli Dr Muhire Philbert avuga ko uyu mwana bamukorera isuzuma Kandi ko babishyikirije RIB kuko ibizamini bihabwa uwakoresheje isuzuma yagize ati” umwana twaramwakiriye Kandi akorerwa isuzuma ibisubizo twabihaye RIB niyo ibifite”.
Umuvugizi wa RIB kurwego rw’igihugu Dr Murangira Thierry yavuze ko kuba baraje kongera gukora ibindi bizamini ntakosa ryabayeho mbere ahubwo ko iperereza haribyo riba rikeneye Kandi byangobwa byabafasha kongera kuwakoze ayo mahano akaba ariyo mpamvu haje itsinda rije kongera gushaka ibindi bipimo. Yagize ati”iperereza rikenera ibintu byinshi.
niyo mpamvu twagarutse kongera gufata ibindi bimenyetso, Kandi kurubu Hari uwo twamaze guta muri yombi ushinjwa kuba yarasambanyije uwo mwana Kandi ko ari nawe wamwishe uwo mugabo yitwa maniriho Jean de Dieu ni umuganga ukora muri kirinike mpore, ubu rero arafunze.
akurikiranweho icyaha cyo kwica no gusambanya umwana, ikindi nuko umuryango we tuzawumenyesha mu minsi yavuze icyavuye muri iryo pererereza”
Uyu mwana ubusanzwe yavutse mu mwaka wa 2003 yari umwana wa karindwi iwabo ariwe bucura naho uwo yakurikiraga w’umuhumgu nawe akaba yaravutse mumwa 2001 agapfa muri 2019 mukwa 11 nawe batasobanukiwe icyo yazize .
Uwimana Joselyne