Muri iki gihe umurage wasigira umwana wawe ni ubumenyi bushingiye ku masomo y’ubumenyi-ngiro kugira ngo ashobore kujyana n’abandi mu muvuduko w’iterambere.
Byumwihariko abaturiye uturere twa Burera, Musanze n’ahandi twagerageje kubagerera mu Ishuri rya CEPEM Technical Secondary School riri mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera maze dusanga rikomeje kuba indashyikirwa mu gutanga uburere bu bereye bose.
Mu kiganiro umunyamakuru wa Rwandatribune yagiranye n’Umuyobozi w’iri shuri Bwana Havugimana Roger yavuze ko iri shuri rya CEPEM Technical Secondary School ari ntagereranwa mu ruhando rw’andi mashuri yigisha amasomo y’ubumenyingiro kuko rifite umwihariko wo gutsindisha abanyeshuri 100%.
Yagize ati: “Twebwe dufite umwihariko wo gutsindisha abanyeshuri bose ku kigereranyo cy’ 100% nkubu abarangije umwaka washize hakoze abanyeshuri 132, bose baratsinze ndetse 72 muri bo babonye Burusi zibemerera gukomeza muri za kaminuza za IPRC mu gihugu.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuba iri shuri riherereye mu mizi y’ibirunga iwabo w’amahumbezi yo mu Ruhengeri rw’ibihunge bifasha umwana kwiga neza kandi agafata neza amasomo yigishwa na mwarimu ku buryo nta cyamusoba mu bihe by’ibizamini.
Yagarutse kandi ku muco n’ikinyabupfura batoza abahiga, ndetse no kuba barerwa neza mu buryo bwa Gikristu na byo bigira uruhare mu gutoza umwana indangagaciro zimufasha kwigirira akamaro, umuryango abamo, igihugu ndetse n’abazamukomokaho mu bihe bizaza.
Ishuri CEPEM Technical Secondary School rikaba rifite amacumbi ahagije yo gucumbikira abanyeshuri biga baba mu kigo ndetse n’abashaka kwiga bataha barabyemerewe bitewe nuko umunyeshuri abishaka kandi bagafatira amafunguro ku kigo, kuko bafite ubusitani bugari bahingaho imboga barya bihingiye.
Iri shuri rifite ishami ry’ Ubwubatsi (Building Construction), Gutegura amafunguro n’ibinyobwa (Food and Beverages Operations) ndetse n’ Ubukerarugendo (Tourism) aho bafite n’ibikoresho bihagije mu mashami yose bifasha umunyeshuri gukora no kwimenyereza ibyo yiga neza kandi kinyamwuga.
Mu myaka 15 iri shuri rimaze ritanga uburere n’ubumenyi, kuko ryatangiye muri 2009 rimaze kunyuramo abanyeshuri batabarika, kandi ubungubu baba abahamya bo kugaragaza uburere n’ubumenyi bakuye muri iri shuri kuri ubu rimaze kuba ubukombe mu kwigisha amasomo y’ubumenyingiro.
Umuyobozi w’ ishuri Havugimana Roger akaba yashoje asaba ababyeyi kwihutira kwandikisha abana babo imyanya itarashira kuko batangiye kwandika abanyeshuri baziga umwaka w’amashuri utaha wa 2024-2025 kandi ko amafaranga y’ishuri adakanganye ugereranyije n’ibindi bigo.
Ishuri CEPEM Technical Secondary School rikaba riherereye mu karere ka Buera mu Murenge wa Rugarama ugiye kugera muri Centre ya Nyarwondo ku muhanda neza neza uva Musanze werekeza ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Cyanika.
Umubyeyi cyangwa uwari we wese wakenera kwiga kuri iri shuri akaba yabahamagara kuri 0788333196 na 0785027004 cyangwa ukabasura ku rubuga rwabo arirwo www.cepmtss.rw Ishuri CEPEM rikaba ryifuriza amahirwe masa abanyesh
uri baryo biteguye gukora ikizamini cya leta gisoza umwaka w’amashuri 2023-2024
Rwandatribune.com