Bamwe mu bakozi n’abayobozi ba Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bageze i Nkumba mu Karere ka Burera, aho bagiye kumara icyumweru kirenga mu Itorero kugira ngo bigishwe indangagaciro zikwiye kubaranga nk’abakorera abanyarwanda ndetse banatozwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Abitabiriye iri torero bazahabwa ibiganiro bitandukanye n’abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’inararibonye ndetse banahabwe imyitozo ngiro ibagarura mu gukunda umurimo n’uburyo bwo kuwukoramo bakawunoza kandi vuba.
Amasomo bazahabwa agaruka ku murongo igihugu kirimo wo guteza imbere Abanyarwanda, gukunda igihugu, kugikorera no kukitangira aho byaba ngombwa, kwakira neza ababagana n’ibindi.
Mazimpaka Eric ni umwe mu ntore zitabiriye iri torero avugako kuba bagiye kwiga indangagaciro z’umunyarwanda Kandi ufite indangagaciro akora neza Kandi afite intego.
Yagize ati “Niteze gusangira na bagenzi banjye ibiganiro bigamije kugarura indangagaciro zikwiye kuranga umukozi muri iki kigo dukorera, tukarushaho gushyira hamwe no gukorana umurava tugambiriye intego imwe yo kugeza ku banyarwanda serivisi nziza kandi yihuse.”
Ubuyobozi bw’Iki kigo butangaza ko impamvu bwatekereje iyi gahunda y’itorero ry’abakozi bose ba REG, ari uko serivisi iki kigo gitanga zigomba kunozwa kuko zikora ku buzima bw’Abanyarwanda bose.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya REG n’abafatanyabikorwa, Muberabirori Prosper, yabwiye rwandatribune.com ko bifuza ko buri mukozi wese azitabira itorero kugira ngo babashe gukora bazi indangagaciro na kirazira.
Yakomeje agira ati “Igihugu gifite aho gishaka kugera kandi REG ifite inshingano zikomeye zo kugeza amashanyarazi mu gihugu hose. Nk’ubu mu 2024 dufite gahunda y’uko igihugu cyose buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi,Kugira ngo tubigereho rero ni uko twese twicara hamwe tukabyumva kimwe, tukumva icyo igihugu kidushakaho natwe dushobora gukora dufite umuvuduko ujyanye n’intumbero y’igihugu, kuko amashanyarazi ni ikintu gikora ku buzima bw’igihugu. Serivisi dutanga rero zigomba kuba zinoze.”
Kuva iyi gahunda yo gutoza abakozi ba REG yatangira, icyiciro cya mbere cy’Itorero rya REG cyitabiriwe n’abatozwa 179, icya kabiri cyitabirwa n’abatozwa basaga 200, ndetse n’aba b’icya gatatu bagera kuri 250.
Uwimana Joselyne