Ku wa gatatu w’icyumweru gishize tariki ya 5 Gashyantare 2020, nibwo mugabo witwa Habumuremyi Telesphore, Abadaso bamujyanye ku murenge wa Ruhunde bajya kumufungirayo, ahamaze iminsi itatu ahita apfa.
Abo mu muryango wa nyakwigendera, babwiye Rwandatribune.com ko bababajwe nuko babatwaye umuntu nta gihanga bamufatanye bikarangira aguye mu biro by’umurenge.
Uwamalayika Solange, umugore wa nyakwigendera, mu ijwi ryumvikanamo agahinda yabwiye Rwandatribune.com ko umugabo we nubwo yaketsweho ibiyobyabwenge, hashize imyaka ibiri n’igice atabicuruza.
Yagize ati” Kuva yafungwa 2014 agafungurwa, ntiyonmgeye kubicuruza, akiva muri Gereza ya Ruhengeri yaraje arambwira ati dufate isuka duhinge ibi sinazabivamo”.
Mukamalayika akomeza avuga ko, uko yagendaga amugemurira yasangaga ubuzima bwe bwahindutse.
Ati:”Ku wa kane njyayo nasanze ari gutetema mbwira umuyobozi w’umurenge ngo umugabo wanjye ko ameze nabi undi ati nashake azagwemo apfa kuba ari umurembetsi”.
Ku wa mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2020, mu Mudugudu wa Gashishori mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, abaturage bari bategereje ko umurambo wa Habumuremyi Telesphore uzanwa ngo bawushyingure barawubura.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Marie Michel Umuhoza, yabwiye Rwandatribune.com ko kuba umurambo utaragera kuri bene wo ngo bawushyingure, bakiri kuwukoraho ibizamini kugira ngo harebwe ikishe uwo muturage.
Yagize ati:”RIB irimo irakora iperereza kugira ngo imeneye kugira ngo imeneye icyateye urupfu
rwe, kandi ibikorwa by’iperereza bikorwa mu ibanga niko amategeko abiteganya ariko iriho irakora iperereza kugira ngo ukuri kumenyekane”.
Umuvugizi wa RIB Umuhoza Marie Michel, akomeza avuga ko amakuru yose yamenye ku rupfu rwa Habumuremyi ari gukorwaho iperereza, hagaragara ko hari ibikorwa byabaye bihanwa n’amategeko bikaba byashyikirizwa ubutabera.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umunsi n’isaha umurambo wa Habumuremyi uzashyingurirwaho, dore ko ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage bo mu mudugudu wa Gashishori mu murenge wa Ruhunde, babwiye Rwandatribune ko umurambo utari wabageraho.
Nkurunziza Pacifique