Sosiyete y’Abanyamerika yitwa “Kids Across Africa Foundation” yamaze kugeza ikirego cyabo mu rukiko aho ishinja EAR Diyosezi ya Shyira kubahuguza umutungo yabagurishije ugizwe n’agasozi k’ahitwa Musangabo, mu Kagari ka Kiringa, Umurenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, ndetse ikanabariganya umutungo baguze n’abaturage bo muri uyu Murenge.
Amakuru agaragaza ko EAR Diyosezi ya Shyira yakiriye $130,000 (ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amadorari y’Amerika) muri 2009 angana na 169,000,000 FRW (miliyoni ijana na mirongo itandatu n’icyenda) z’ubu ubwo bagurishaga agasozi ka Musangabo kavuzwe haruguru.
Ubu butaka EAR Diyosezi ya Shyira yagurishije Kids Across Africa Foundation ikaba yari yarabuhawe na leta ku buntu, tariki 23 Mutarama 2003, nk’uko tubikesha ibaruwa ibaha ubu butaka, dufitiye kopi, yasinyweho na Prof. Laurent Nkusi wayoboraga Minisiteri yitwaga Le Ministere des Terres, de la Reinstallation et de l’Environment.
Mu mwaka wa 2009, Kids Across Africa Foundation nibwo yaguze ubu butaka mu Murenge wa Kagogo burimo ibice bitatu, Hari agasozi ka Musangabo EAR Diyosezi ya Shyira yashijije ikimara kuhagabirwa na MINITERRE kugira ngo ihubake ikigo cy’amahugurwa y’urubyiruko agamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Ariko kubera ko umushinga Kids Across Africa Foundation yari ifite wari ukeneye ubutaka bugari, byabaye ngombwa ko EAR Diyosezi ya Shyira ifatanya n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagogo ndetse n’Akarere ka Burera mu gushakisha ubundi butaka, bituma Kids Across Africa Foundation yagura ubu butaka maze yimura abaturage bagera kuri 119 ibishyura 129,148,000 FRW (miliyoni ijana na makumyabiri n’icyenda n’ibihumbi ijana na mirongo ine n’umunani).
Umwe mu bahagarariye KAA Foundation yagize ati: “Habayemo ikintu kidasobanutse cy’ukuntu bakiriye amafaranga bakaniyandikishaho ubwo butaka. EAR Diyosezi ya Shyira yakiriye $130,000.
Ubwa mbere bahawe $10,000 mu ntoki ntibanatanga inyemezabwishyu, ubwa kabiri bahabwa sheki ya $120,000 bayakura kuri Banki. Ahubwo ikibazo cyavutse gute?
John Rucyahana avaho hakaza Laurent Mbanda, kubera ko hari igihe bombi bari mu nama y’ubutegetsi ya Kids Across Africa Foundation, ariko baza kwivanamo kubera impamvu zabo bwite, nibwo EAR Diyosezi ya Shyira yashatse kwisubiza buriya butaka bari baragurishije Kids Across Africa Foundation.”
Akomeza avuga ati:“Ko twumva ko EAR Diyosezi ya Shyira yabonye icyangombwa inzego zishinzwe kwandika no gukosora iby’ubutaka zaba zarapimye zishingiye ku bihe bimenyetso? Ko bizwi ko mu ikosora bahamagaza abo muhanye imbibi ndetse n’abantu bose barebwa n’ibyo bibazo by’ubutaka aho buri kubarurwa ariko tukaba tutarahamagawe?
Agasozi ka Musangabo gateganye na mine ya Bugarama, mu kibaya kiri hafi y’iyo mine hatujwe abaturage bahungutse mu 1994, bazwi nk’abahunze mu 1959 ndetse n’abandi baturage bari bahasanzwe, aho hose twarahapimishije dusanga ari hegitari 49 n’ama are make, ubwo nibwo butaka Kids Across Africa Foundation yaguze.”
Akomeza agira ati:“Kids Across Africa Foundation yahaye EAR Diyosezi ya Shyira amasezerano yo kugura ubutaka ariko EAR Diyosezi ya Shyira ntiyigeze iyasinya. Impamvu dukeka ko yatumye banga kuyasinya nta yindi ni uko batari bafite icyangombwa cy’ubwo butaka, kuko ntabwo wagurisha ikintu udafitiye icyangombwa.”
“Icya kabiri babaze imirimo yose yakozwe hariya, kubera ko inyemezabwishyu Kids Across Africa Foundation yakiriye yari yanditseho ngo ‘receipt for activities done’ (inyemezabwishyu y’ibikorwa byahakozwe, none se urishyura ibikorwa gute kandi utarigeze ubikora? None se ibintu byakozwe mbere ya 2008 Kids Across Africa Foundation itaraza ubyishyuza gute? Byari ingurane se? Y’ibiki baguze bataranabona? Ubwo urumva ibibazo byabayemo? Kids Across Africa Foundation yarabyirengagije kuko yarebaga inyungu ngari yo kuhashyira umushinga mugari uzafasha urubyiruko rw’u Rwanda no mu Karere hagamijwe guteza imbere siporo n’imyidagaduro bishingiye ku iyobokamana.”
“Kids Across Africa Foundation yashakaga ubutaka ngo itangire ibikorwa ariko EAR Diyosezi ya Shyira izanamo izo nzitizi. Icyo gihe bari bafite umuntu ukomeye ubafasha, bahereye k’uwari meya w’Akarere ka Burera, Bwana Sembagare Samuel ndetse na Bosenibamwe Aime Wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ku buryo muri 2012 habaye inama y’umutekano yaguye, yo nayigiyemo, yarimo inzego z’umutekano, inzego z’ubutabera ndetse n’izindi nzego zose.”
“Twarayitabiriye ndi kumwe n’umuyobozi Mukuru wa Kids Across Africa Foundation, Bwana Jonathan Nimrod w’umunyamerika bashaka kumuheza turanga tuti uyu muntu yafashe indege araza kugira ngo ibibazo bikemuke none muramuheza mushingiye kuki? Bari bazi ko wenda atazaza, baratunaniza cyane badushyiraho inzego z’iperereza zitubaza ibibazo byinshi banadusaba ibimenyetso kandi byose biratangwa, yemwe nanjye nagiye kwitaba muri parike mbazwa ku kibazo cya bamwe mubahoze bayobora Umurenge bari bafunzwe bakekwaho kurya amafaranga y’abaturage, bagurishije ubutaka butari ubwabo, ariko basanze abaturage bafite amasezerano asinywe n’impanze zose bireba.
Yakomeje agira ati:“Ikindi navuga ni uko umunyamerika yababaye cyane acika intege kubera ko bamurimanganyije. Urumva ku Ntara badusubije ko ibyo bibazo batabishobora ahubwo bizakurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe, umuntu akibaza icyo bo bari bashinzwe icyo gihe mu gukemura icyo kibazo. Muri iyo nama kandi harimo abahagarariye EAR Diyosezi ya Shyira, abahagarariye Kids Across Africa Foundation ndetse n’inzego zose z’umutekano zo mu Ntara y’Amajyaruguru.”
Yongeyeho ko Umwe mu bayobozi b’ingabo wari uyoboye inama yaravuze ati ujya gukiza abavandimwe arararama, ariko igitangaje ni uko inzego z’Intara y’Amajyaruguru zari ziyobowe na Bosenibamwe zanditse ibaruwa ibogamye ivuga ko basanze Kids Across Africa Foundation idafite uburenganzira ku butaka. None se bavugaga ko umunyamerika adafite uburenganzira ku butaka gute kandi nta bimenyetso bashingiraho? Barabogamye kubera ko icyo gihe Bosenibamwe birashoboka ko yotswaga igitutu n’ababifitemo inyungu bituma atanga umwanzuro ku rubanza atigeze acukumbura uko ikibazo giteye. Icyari kuba cyiza ni uko yagombaga kuvuga ko icyo kibazo kizajya mu nzego zishinzwe ubutaka kubera ko cyarebanaga n’ubutaka.”
“Ikimenyimenyi ni uko EAR Diyosezi ya Shyira yandikiye uwahoze ari ari Minisitiri ushinzwe ubutaka, Bwana Stanislas Kamanzi bamusaba kubaha uburenganzira ku butaka Kids Across Africa Foundation yiyandikishijeho akabasubiza ababwira ko bagifite amahirwe yo gukosoza kandi abasaba ko byakorwa abahagarariye Kids Across Africa Foundation bahari. Ariko Ibyo byose barabyirengagije babwandikisha bakoresheje izindi mbaraga. Umuntu yakwibaza impamvu bemeye ayo madorari bakagumana n’ubwo butaka.”
“Icyanyuma ngiye kukubwira ni uko ubwo EAR Diyosezi ya Shyira yajyaga gusinyisha icyangombwa cy’ubutaka ubishinzwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yanze kubasinyira abasaba ko bazana n’uwo bahanye imbibi, ari we Kids Across Africa, ariko barangije bamuca inyuma bajya kugisinyisha i Kigali, urumva ko nabyo bigaragaza ko habayemo amanyanga. Icyo twifuza ni uko basubiza amafaranga bakiriye cyangwa bakadusubiza ubwo butaka byananirana bikazakemurwa n’izindi nzego zibishinzwe.”
Uwahoze ari Konsiye wa Segiteri Gitare igice kinini cy’ubwo butaka giherereyemo Apollinaire, wanasinye kuri ayo masezerano EAR Diyosezi ya Shyira igurisha ubwo butaka yemeje ko habayeho ubugure hagati ya EAR Diyosezi ya Shyira na Kids Across Africa Foundation ndetse nk’inzego zibanze bakanashyira umukono kuri ayo masezerano y’ubugure.
Yagize ati:“EAR Diyosezi ya Shyira ntihakane ko itagurishije Kids Across Africa agasozi ka Musangabo kubera ko nari umuyobozi w’ako gace ndabizi neza kandi ndi no mu bayobozi bashyize umukono ku masezerano yo kugura kariya gasozi, naho ibyo bavuga byose ni ukwikura mu isoni na bo barabizi ko bakoze amakosa kandi bitwa ko ari abanyamadini.
Yakomeje agira ati:“Icyakora bahombeje akarere kacu! Iyo batazagukunda amafaranga cyane ngo bigere aho bananiza bariya bashoramari ubu abatuye mu Karere ka Burera, cyane cyane mu Murenge wa Kagogo baba batengamaye, ariko kubera ubugome bakoreye bariya bazungu barivumbuye umushinga mpuzamahanga nk’uriya bawijyanira mu bindi bihugu kubera EAR Diyosezi ya Shyira.”
Nkunzimana Cyprien wari umuyobozi wa Komisiyo yari ishinzwe gutanga ubutaka muri ako gace nawe yemera ko abaturage baguriwe ubutaka bwabo ku mahoro bakimurwa kugira ngo kariya gasozi kubakweho ibikorwaremezo mpuzamahanga. Yagize ati: “Kuva na mbere hose hariya ntabwo hahoze ari aha Diyosezi ya Shyira cyangwa Kids Across Africa, ahubwo hahoze ari ah’abaturage batahutse, nari na perezida wa komisiyo yo gutanga hariya hantu. Abantu barahahabwa hapimwe n’abagronome ba Komine Kidaho bityo buri wese agira ahe, undi agira ahe n’undi agira ahe.”
Yongeyeho ko igihe cyageze bakababwira ko haje umushinga ushaka ko bawuha ubutaka ukabushyiraho ibikorwa bya kijyamberebakishyurwa amafaranga bakajya kugura ahandi. Niko byagenze rero. Umuntu waje kubitubwira ni Rucyahana atubwira ko ari we uhagarariye uwo mushinga. Yaje atugisha inama tumuhakanira yuko tutemera gutanga ubutaka bwacu ngo batwimurire ahandi hantu hafite ubushyuhe bwinshi kuko abana bacu bahashirira, twumvikana yuko niba bashaka kutugurira batugurira ku mafaranga afatika.
Batubwira yuko kuri metero kare bazajya baduha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu. Umuntu yabaga afite 70 ares bakamuha Rwf2,100,000. Kuva twakumvikana amafaranga yacu yose barayaduhaye tujya gushaka ahandi twimukira.” Undi mukozi wakoreye ku gasozi ka Musangabo kuva mu mwaka wa 2011, wifuje ko umwirondoro we ugirwa ibanga nawe yemeje ko Kids Across Africa yaguze kariya gasozi ka Musangabo ariko EAR Diyosezi ya Shyira ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bakahabahuguza.
Yagize ati: “Kariya gasozi ka Musangabo kari karahawe John Rucyahana ariko nyuma ahaha iriya sosiyete y’abanyamerika yitwa Kids Across Africa itangira gukoreramo ibikorwa byayo. Icyo gihe urubyiruko rwarazaga ruturutse muri Amerika ndetse n’ahandi henshi bakahamara nk’ukwezi. Noneho bahagura ibihumbi ijana na makumyabiri by’amadorali ya Amerika. Bahise bakomeza ibikorwa byabo bajyanayo amashanyarazi. Nyuma gato ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwari buyobowe na Sembagare buza guhagarika abo bashoramari ngo agasozi ntabwo ari akabo.”
Akomeza agira ati:“Twayobewe icyo meya yagendeyeho avuga ko ako gasozi atari akabo kandi baragiranye amasezerano, baraguze imbere ya noteri, gitifu w’umurenge na agronome barasinye amadorali Diyosezi ya Shyira ikayakira. Nyuma haje impinduka rero agasozi ka Musangabo EAR Diyosezi ya Shyira irongera irakisubiza. Sinzi ahantu bahera bavuga ko batagurishije ako gasozi kandi baremeye imbere y’umuvunyi ko ayo badorari bayariye.”
Ubuyobozi bwa EAR Diosezi ya Shyira bukavuga ko KAA Faundation bari abafatatanyabikorwa muri uyu mushinga ariko nyuma bakaza kwikuramo umushinga utararangira, Uhagarariye KAA Foundation yahakanye ibyavuzwe na EAR Diyosezi ya Shyira ko bari abafatanyabikorwa agira ati:“Rero iyo tuza kuba turi abafatanyabikorwa twari gukorera mu kuboko kwa EAR Diyosezi ya Shyira, nk’uko abandi bafatanyabikorwa babo bakorerayo ariko ntabwo ari ko byari bimeze.
Twari gukorera muri Diyosezi ya Shyira ariko siko byagenze. Urugero nk’igihe bakoraga amahugurwa y’urubyiruko muri Sonrise kuki se EAR Diyosezi ya Shyira yishyuzaga abanyamerika ibyahakorerwaga byose kabone n’ikirahure cyamenetse? Yabishyuzaga ikintu cyose: Ibiryo, ahantu abana barara, za matelas zangiritse, abana bakinnye umupira bakamena ibirahuri, mbese ibintu byose byarishyurwaga. Umufatanyabikorwa wawe wamwishyuza ibyo bintu? Ubu se mwaba mufatanya iki?
Diyosezi yagurishije ubutaka rwose, ahubwo ikindi navuga nuko yashakaga amafaranga y’umurengera. Niba EAR Diyosezi ya Shyira ivuga ko twari abafatanyabikorwa bayo izakwereke amasezerano y’ubwo bufatanye. Ese hari MoU (Memorandum of Understanding) ihari hagati yacu nabo?”
Tariki ya 18 Ukwakira 2010, uwari uyuboye inama y’ubutegetsi ya KAA Foundation witwa Gregg Bettis yanditse ibaruwa, avuga ko asezeye ku mugaragaro muri Kids Across Africa Foundation, ariko igitangaje ni uko hashize igihe kire kire asezeye ya koranye na EAR Diyosezi ya Shyira akabandikira ibaruwa dufitiye kopi, tariki 8 Nyakanga 2011 avuga ko KAA Foundation yongeye gusubiza EAR Diyosezi ya Shyira agasozi ka Musangabo.
Nyuma y’aho amakimbirane akomeje gututumba hagati ya EAR Diyosezi ya Shyira hari E-mail dufitiye kopi abayobozi b’impande zombi bagiye bandikirana zivuga ukuntu bamwe bari guhemukira abandi kandi bakoranaga nk’abavandimwe.
Mu kiganiro twagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dr. Mugabowagahunde Maurice yavuze ko icyo kibazo nta muntu wigeze ukibagezaho ndetse akanahamya ko n’umuyobozi w’Akarere ka Burera ashobora kuba atakizi kubera ko ari mushya, icyakora yagiriye inama KAA Foundation kugeza icyo kibazo ku muyobozi w’Akarere kuko ngo afite gahunda yo kuzenguruka imirenge yose igize Akarere ka Burera yumva ibibazo by’abaturage.
Yagize ati:“Kuki icyo kibazo batakitugejejeho? Kuki batakizanye ku Ntara kugira ngo gishakirwe igisubizo? Niba icyo kibazo barakikubwiye nawe bagire inama bitegure kuzakibwira umuyobozi w’Akarere ka Burera kuko agiye kuzenguruka imirenge yose igize Akarere yumva ibibazo by’abaturage. Natwe tuzakora igishoboka cyose kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”
Abantu benshi kaba bakomeje gutangazwa kandi n’impamvu Akarere ka Burera kandikishije umutungo wa Kids Across Africa Foundation wasigaye, kuri leta bubarurwa nk’umutungo watawe udafite nyirawo kandi ubuyobozi buzi neza ko ubwo butaka nyirabwo ahari, umuntu akibaza ababiri inyuma bikakuyobera, ni mugihe iki kibazo kigiye kumara imyaka 15 cyirengagizwa ibintu bituma abashoramari bagashoye imari mu Karere ka Burera bacika intege.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com