Mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, haravugwa urupfu rw’umuturage witwa Habumuremyi Telesphore, akaba yapfiriye mu biro by’umurenge wa Ruhunde.
Uyu Habumuremyi yari atuye mu Mudugudu wa Gashishori mu Kagari ka Gatare mu murenge wa Ruhunde.
Umwe mu baturage waganiye na Rwandatribune.com utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko uyu Habumuremyi yafashwe n’urwego rwa DASSO rukamujyana kumufungira ku biro by’Umurenge wa Ruhunde.
Yagize ati:” Abadaso baje mu mudugudu bamujyana ku murenge, none yitabye Imana yaguye mu murenge. Abadaso baje kubatwara ari babiri bavuga ko bacuruza ibiyobyabwenge”.
Uyu muturage akomeza vuga ko aba baturage bafatwa nta biyobyabwenge bari bafite.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye rwandatribune.com ko ayo makuru ari ukuri, hari umuturage wari ufunzwe wapfiriye ku biro by’Umurenge wa Ruhunde.
Yagize ati:”Amakuru ni impamo, hari umuturage wari utegereje kujyanwa kuri polisi, yakekwagaho gucuruza ibiyobyabwege nta kindi kibazo twari twakabonye ko afite, ariko yaje kwikubita hasi ashiramo umwuka”.
Abajijwe impamvu bafashe uwo muturage bakamufungira mu murenge kandi bitemewe, Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yavuze ko babikoze mu gihe bagitegereje ko inzego za Polisi ziza kumutwara zikajya kumufungira ahemewe.
Ati:” Ntabwo ubundi byemewe bakimufata gusa kubera yenda imiterere y’akarere bari bamenyesheje polisi, bari batarahagera ngo bajye kumuzana ariko ntabwo ari uburangare bw’umurenge kuko bari bamenyesheje inzego za Polisi”.
Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu CIP Alex Rugigana, yabwiye Rwandatribune.com ko ayo makuru y’urupfu rw’uyu muturage atayafite kuko ari muri konji.
Ati:” Njyewe ndi muri konji, rero ayo makuru sinzi ukuntu ndibuyamenye niriwe mu nama i Kigali, wareba undi muntu akayaguha neza hari n’undi muntu wabimbajije”.
Kugeza ubu iyo uganiriye na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruhunde, bavuga ko bafite ikibazo cyo kuba bafungirwa ku murenge bakarara bakubitwa.
Undi muturage waganiye na Rwandatribune.com, yavuze ko bafite ikibazo ndetse bakaba bakeka ko n’uyu Habumuremyi yaba yishwe n’inkoni. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Butaro gukorerwa ibizamini.
Twashatse kuvugisha urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ntibyadukundira,nibikunda tuzabatangariza icyaba giteganywa gukurikiraho mu gukurikirana iby’uru rupfu.
NKURUNZIZA Pacifique