Kayihura Jean Baptiste w’imyaka 66 y’amavuko wo mu murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera ari muri batandatu basenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi umwaka ushize aho abandi bose bubakiwe mu bibanza byabo we agasabwa gushaka ikindi kuko icyo yari atuyemo kirekamo amazi bakaba batacyubakamo inzu ngo irambe.
Kayihura avuga ko ubuyobozi bumubwira kumwubakira mu kibanza cy’umuhungu we akagaragaza impungenge z’uko umuhungu we ashobora kutazabyishimira kuko nta mubano mwiza bafitanye.
Avuga ko umuhungu we ufite umugore w’isezerano n’abana batatu amaze imyaka myinshi aba mu gihugu cya Uganda kandi ko atajya amutelefona cyangwa ngo amusure bityo akaba ashingiye kuri uwo mubano utari mwiza bafitanye ashobora kumwirukana mu nzu yakubakirwa mu kibanza cye.
Uyu musaza asaba ko ikibazo cye cyakwakirwa agafashwa nk’abandi bose basenyewe n’ibiza byatewe n’amazi aturuka mu birunga.
Yagize ati: “bansaba kuba mfite ikibanza kandi icyo mfite kiri mu manegeka kirekamo amazi nabuze n’uwakigura,aha ncumbitse ni ku muhungu wanjye sinaba ntekanye kuko ashobora kugaruka ntabyishimire akahanyirukana n’ubundi nkabura aho njya, simvugana nawe kuri telefoni ngo byibuze mbimusabe mbere n’umwe icyo abuvugaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Habyarimana Jean Baptiste avuga ko abasenyewe bubakiwe mu bibanza byabo ariko Karegeya we akaba atarubakiwe kuko icye kidakwiye guturwamo kuko kirekamo amazi.Bwana Vice/Mayor Habyarimana Jean Baptiste yongeyeho ko Kayihura n’ubwo atishoboye afite umuhungu wishoboye wamufasha kubona ikibanza ubuyobozi bukamwubakira.
Yagize ati: “Imirima ye yose yayigabanyije abana be, twe icyo tumusaba ni ukumwubakira hamwe muri iyo mirima. Ubuyobozi bw’akarere bumusaba kuganira n’umuhungu bakabyemeranywa nyuma akubakirwa .”
Nubwo ubuyobozi buvuga ibi, Kayihura Jean Baptiste avuga ko mu bana icumi yabyaye uwo muhungu uba mu gihugu cya Uganda ari we wenyine yahaye ikibanza bakaba batabanye neza. Ibyo asabwa n’ubuyozi we asanga ari nko kwisubiza ibyo yatanze ibintu yumva bitabereye umuntu w’umubyeyi.
Abandi bana umunani bo ngo ntabushobozi nabo bafite.
Twifuje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Burera kuri iki kibazo ntitwamubona
Yanditswe na Muyobozi Jerome