Umaze kumva amakuru anyuranye y’ibikorwa byo kumena ‘acide’ mu maso y’abantu bivugwa cyane mu bihugu by’Aziya, ariko ibi bikorwa by’ubugome biri gukorwa no mu bihugu byo mu karere.
Nkuko tubikesha umunyamakuru wa BBC David Wafula yagiye muri Uganda aho yaganiriye n’abahuye n’aka kaga, aho kandi abantu benshi baba bikanga ko babamenaho ‘acide’ mu maso.
Flavia Naampima bamumennyeho ‘acide’ ari imbere y’umuryango iwabo avuye ku ishuri.
Madamazera Naampima agira ati: “Bwari bwije mvuye ku ishuri, mbona umuntu ahagaze ku rukuta, nkeka ko ategereje undi muntu, nta muntu wari uri mu rugo”.
Arakomeza ati: “Nagiye kumva numva umuntu uri kungenda inyuma, mpindukiye, numva amennyeho ibintu bimeze nk’amazi, mu masegonda macye numvise ndi gushya mvuza induru, nirukira hirya no hino, imyenda yanjye itangira gushya ntangira kuyivanamo”.
Madamazera Naampima yahise ahungira ku baturanyi bamujyana kwa muganga aho yamaze amezi umunani, gusubira iwabo byari ikintu kiremereye cyane gukora kubera uko isura ye yangiritse.
Igikorwa cy’urugomo yakorewe avuga ko ari ikintu atazibagirwa mu buzima bwe bwose kuko buri munsi abona ikimwibutsa ibi byamukorewe mu myaka 11 ishize.
Agira ati: ”Nagize amahirwe yo kubona akazi nashakaga, ubu mfite n’ibindi nkora kugira ngo nishimishe, nkunda kubyina salsa. Ariko urugendo rwo kwiyakira rwamfashe igihe kinini”.
Kubera kwangirika kw’isura y’abakorewe uru rugomo rukabije gukira no kwakirwa n’abandi ni urugamba nk’uko Namuyomba Jamida nawe wakorewe ibi abivuga.
Madamu Jamida ufite abana batanu agira ati: “Nyuma yo kumenwaho acide, ubuzima bwanjye bwarankomereye.
“Natakaje akazi maze mpitamo kuza mu mujyi aho nahuye na bagenzi banjye nabo bakorewe ibi twishyira hamwe ngo dushakishe ubuzima”.
Amategeko aroroshye, kugura ‘acide’ nabyo biroroshye
Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda baratabaza ngo uru rugomo rucike.
Reenah Ntoreinwe akora mu ishyirahamwe End Acid Violence Uganda rivuga ko amategeko ahana ibi yoroshye.
Madamu Reenah agira ati: ” Acide muri Uganda irahendutse cyaNkne kandi iboneka mu buryo bworoshye, kugura ‘acide’ ni nko kujya mu iduka ukagura igitoki”.
Uyu mugore avuga ko igikombe kimwe cya acide kigura munsi y’amadorari abiri (hafi 2000Rwf), ko ibi bituma ibikorwa byo kumena ‘acide’ ku bantu ari byinshi muri Uganda kurusha abarashishwa imbunda.
Ati: “Turasaba amategeko azafasha abantu, uribaza kumena ku muntu ikintu gishongesha icyuma! Ku mubiri wumva byagenda bite?”
Ku bitaro bimwe mu mujyi wa Kampala, mu byumweru bibiri bakira nibura umuntu umwe wamenweho ‘acide’, ikibazo Pauline Amaye, umuyobozi muri polisi ya Uganda, avuga ko gikomeye.
Agira ati: ”Kumva iki kibazo aha na hariya muri Kampala no mu yindi mijyi mu gihugu, ni ibintu bisanzwe, ni ikibazo gikomeye. Inteko yatangiye umushinga wo kuvugurura itegeko rihana iki cyaha”.
Umuganga w’indwara z’uruhu Dr Adan Abdullahi avuga ko gukira k’uwamenweho ‘acide’ bifata igihe kinini, ariko ngo hari n’uburyo bwo guhita ufasha uwamenweho ‘acide’.
Biba byiza guhita yozwa n’amazi menshi kugira ngo bigabanye ubukana bwayo. Aba akwiye kumenwaho amazi meza mu gihe nibura cy’iminota 45.
Biba byiza kandi kwihutana uwamenweho ‘acide’ kwa muganga, nkuko uyu muganga abivuga.
Avuga ko hari ubuvuzi bugezweho bwo kubaga uruhu kugira ngo rusubirane isura ijya kumera nk’uko rwari rumeze, ariko ko byose bishoboka iyo uwagiriwe nabi gutya atabawe vuba.
Mu gihe Flavia na Jamida bakomeje gukira, abantu babamennyeho ‘acide’ ntabwo bigeze bagezwa imbere y’ubutabera.
Kuba nta mategeko akomeye ariho abihana, nabyo bituma n’abandi benshi muri Uganda bahorana ubwoba bwo kumenwaho ‘acide’.