Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré yatawe muri yombi n’abasirikare bigometse ndetse hari impungenge z’uko ashobora guhirikwa ku butegetsi.
France24 yatangaje ko Perezida Kaboré yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere. Ni nyuma y’uko mu rugo rwe ruherereye mu Murwa Mukuru, Ouagadougou mu ijoro ryo ku Cyumweru hari humvikanye amasasu.
Birakekwa ko Kaboré yafunzwe n’abasirikare bari bamaze igihe barigometse ku butegetsi bwe kuko babunengaga kutabafasha bihagije ngo bagire imbaraga zo guhangana n’imitwe y’iterabwoba. Kugeza ubu nubwo nta kiratangazwa, hari impungenge ko iki gikorwa cyo guta muri yombi Perezida Kaboré gishobora gukurikirwa no kumurika ku butegetsi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo abayobozi bo muri Burkina Faso bataye muri yombi abasirikare umunani bashinjwa gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Mu basirikare batawe muri yombi, harimo Colonel Mohamed Emmanuel Zoungrana, umwe mu bazwi cyane mu ngabo kuko yigeze kuba Umugaba w’Ingabo ariko ubu bivugwa ko atacyumvikana na leta.
Coup d’état ya nyuma iheruka muri Burkina Faso yabaye mu myaka irindwi ishizwe ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bwa Blaise Compaoré bakanabwigarurira.