Igihugu cya Burkina Faso cyahagaritse byagateganyo Televiziyo mpuzamahanga y’Abafaransa TV5 mu gihe kingana n’amezi atandatu .
Urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa by’ itumanaho muri iki gihugu (CSC) rwashinje iyi Televiziyo y’ Abafaransa TV5 gukwirakwiza amakuru y’ibihuha kandi adafitiwe gihamya kuri guverinoma y’inzibacyuho y’igihugu.
Ibi bibaye mu gihe kandi Uru rwego CSC rwari rumaze igihe rwarahagaritse na none ibindi binyamakuru bitandukanye birimo ikindi ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Monde, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa The Guardian hamwe n’ikinyamakuru cyo mu Budage Deutsche Welle (DW).
Televiziyo y’ Abafaransa TV5 kandi ihagaritswe mu gihe n’ubundi mu cyumweru cyashize kuwa kabiri yari yaciwe amande angana na Miliyoni 50 z’amafaranga CFA A akoreshwa muri icyo gihugu ni ukuvuga ibihumbi 82,000$ by’Amadorari ya Amerika.
Urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa by’ itumanaho muri Burukina Faso CSC muri iki cyumweri rwanenze bikomeye iki gitangazamakuru ngo kubera ko cyakiriye Newton Ahmed Barry wayoboye komisiyo y’amatora kuva 2014 kugeza 2021 ariko utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa gisirikare buriho.
Ni mu gihe kandi iyi Televiziyo y’Abafaransa TV5 nanone yari yarigeze guhagarikwa tariki 28 Mata mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri, nyuma yo gutangaza raporo yakozwe na umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch yashinjaga igisirikare kwica abaturage.
Ibitangazamakuru byinshi by’amahanga, byiganjemo ibyo mu Bafaransa byagiye bihura n’ingorane zo gufungwa by’agateganyo cyangwa guhagarikwa mu gihe kitazwi kuva aho Kapiteni Ibrahim Traore afatiye ubutegetsi mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba muri coup d’Etat yabaye muri Nzeri 2022.
Rwandatribune.com