Capt Ibrahim Traoré wakoze coup d’etat agafata ubutegetsi bwa Burkina Faso, uyu munsi kuwa 22 Ukwakira 2022, yarahiriye kuyobora iki gihugu kumugaragaro.
Ibi bibaye hashize iminsi mike akoze coup d’etat yo guhirika ubutegetsi bwa Lt Col Paul-Henri Damiba,Wari uyoboye iki gihugu.
Capt Ibrahim Traoré Ni umusirikare umenyereye intambara wagiye buhoro buhoro anenga ubutegetsi bw’uwo yahiritse ko ingamba ze zidatanga umusaruro, mu kurwanya imitwe ya Islamic State na al-Qaeda.
Capt Ibrahim Traoré ukuriye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, ubu niwe mutegetsi w’igihugu ukiri muto muri ako karere.
Capt Traoré yahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba, iyi ikaba ibaye coup d’etat ya kabiri muri uyu mwaka muri Burkina Faso, ishobora gukerereza inzibacyuho yo guha ubutegetsi abasivile.
Traoré afite imyaka 34, yatangiye igisirikare mu 2009 aho yabaye mu mitwe y’ingabo itandukanye irwana intambara mu burasirazuba n’amajyaruguru ya Burkina Faso.
Muri Mutarama, yari mu basirikare bafashije Damiba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré watowe mu nzira ya demokarasi.
Ariko amezi umunani nyuma yabwo habaye kutumvikana mu gatsiko ka gisirikare kazwi nka Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, MPSR bituma hategurwa iyi coup d’etat isigiye ubutegetsi Traore.
Uwineza Adeline