Muri Repubulika y’u Burundi 17 mubari bagize umutwe w’inyeshyamba za RED Tabara bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose, bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu nk’uko byagarutsweho n’abashinjabyaha.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara ushinja ishyaka riri kubutegetsi ariryo CNDD/FDD gutegekesha igitugu no kwica urubozo bamwe mubanyagihugu, kubera ko badashakira umuti urambye, ikibazo cy’inzara cyugarije abaturage b’igihugu cyabo.
Mu nkuru dukesha radiyo Haguruka ivugira I Burundi, batangaje ko ubuyobozi budakora icyo bwagombaga gukora kugira ngo inzara icike ndetse n’ubukene bushakirwe umuti uboneye.
Nk’uko abari k’urukiko rwo muri Komini Muha iri I Bujumbura aho urubanza rw’izi nyeshyamba za RED Tabara zakatiwe gufungwa burundu, babivuga ngo ibi biragaragaza ko inyeshyamba zahagurukiwe.
Izi nyeshyamba zafunzwe nyuma yo gushyikirizwa Leta y’u Burundi bakomotse mu Rwanda.
Izi nyeshyamba ngo u Rwanda rwazishikirije Leta y’u Burundi ari 19 hanyuma 2 muribo barafungurwa naho abandi basigaye bakomeza urubanza, ari nabo bakatiwe igifungo cya burundu.
Leta y’u Burundi yakunze kubwira abagize imitwe itandukanye y’inyeshyamba iyirwanya gushyira intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe ndetse bagakorera igihugu kuko kuguma mu mashyamba ntacyo bizabamarira.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho anahamagarira abagize umutwe w’inyeshyamba wa FNL kureka ibyo barimo bakinjira mu gihugu nk’abanyagihugu kugira ngo biyubakire u Burundi buzira amakimbirane.
Uru rubanza rwabaye kuri uyu wa 30 Werurwe ntirwavuzweho rumwe n’abatavuga rumwe na Leta y’ u Burundi kuko bamwe bahise bavuga ko ari nk’iterabwoba riri gushyirwa kubatinyuka kunenga imikorere mibi ya Guverinoma yabo.
Uwineza Adeline