Abadasigana ba UPRONA bo mu mujyi wa Bujumbura bamaze gufata umwanzuro wo kuvavanura na Sindimwo Gaston. Basaba Bose kuzatora umu candidat wa CNDD-FDD Nyakubahwa Général Major Évariste Ndayishimiye.
Muri kongere idasanzwe y’ishyaka rya UPRONA yateranye kuri uyu wa Gatandatu ihuza Abadasigana biri shyaka mu ntara ya Bujumbura bemeje ko batagishyigikiye umukandida bari baratanze mu matora ya perezida ahubwo banzura ko bagomba gushyigikira umukandida watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu cy’u Burundu ariwe Gen. Evariste Ndayishimiye bemeza ko Ntagusanzandaza amajwi bati “Tora Évariste Ndayishimiye Turi Hamwe Twese Birashoboka.
Iki cyemezo cy’uko bamwe mu bagize iri shyaka rya UPRONA bavavanuye n’umukandida waryo bakiyemeza gutora umukandida wa CNDD FDD byakiranywe akanyamuneza n’umujyanama wa perezida Nkurunziza Pierre ahita abitangaza ku rukuta rwe rwa twitter ko Abadasigana benshi mu ntara ya Bujumbura bemeye gushyigikira Gen Evariste Ndayishimiye.
Gaston Sindimwo ni umukandida watowe ngo azaserukire ishyaka rya UPRONA mu matora ya perezida wa repubulika y’u Burundi azaba mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka akaba yari asanzwe ari visi perezida wa Nkurunziza Pierre .
Kuba Abadasigana ba UPRONA bavavanuye nawe ni ikimenyetso gikomeye kerekana ko atagitsinze aya matora cyane cyane ko abakurikiranira hafi politiki y’iki gihugu cy’u Burundi bemeza ko Gen. Evariste Ndayishimiye afite amahirwe menshi yo kuzatsinda aya matora.
Habumugisha vincent