Abanyururu bafungiye muri Gereza nkuru ya Ngozi barataka inzara nyuma y’imins igera kuri 25 nta biryo bibarizwa muri gereza ya Ngozi bafungiwemo, aho kugeza ubu usanga buri muntu arya amagarama 300 gusa y’ibishyimbo kumunsi.
Abafunzwe bavuga ko batigeze bamenyeshwa impamvu zatewe no kubura kw’ifu y’ibigori batekagamoakawunga bakarya bagasaba Minisiteri ishinzwe imfungwa kubakemurira ikibazo kuko na bo ngo ari abantu nk’abandi, Aba bagororwa bagasaba kandi abagiraneza kubafasha babaha infashanyo y’ibiribwa.
Maître Gustave Niyonzima uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, avuga ko kwima abagororwa ibyo kurya ari uguhohotera imfungwa ndetse ngo ni no kubura ubumuntu ku ruhande rw’abashinzwe gereza.
Yavuze kandi ko abagororwa bafite uburenganzira bwo kurya hakurikijwe itegeko rya 2017 ryerekeye ubutegetsi bwa gereza n’imikorere yayo.
Yagize ati” Aba bafunzwe bambuwe uburenganzira. Ibi binyuranyije n’amahame y’Ubumuntu no kurengera ikiremwa-muntu. Minisiteri y’Ubutabera n’inzego z’ubuyobozi bwa gereza, bakwiye kwiga iki kibazo kigacyemuka burundu.”
Gustave Niyonzima yahamagariye Leta gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo kugira ngo barokore ubuzima bw’imfungwa kuri ubu ziri mukaga.