Leta y’u Burundi yatangaje ko yamaze kwitabaza Polisi mpuzamahanga kugira ngo iyifashe guhiga abari inyuma y’igitero cyo mu Gatumba.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza ni bwo mu gace ka Gatumba hagabwe igitero bigacyekwa ko cyagabwe n’umutwe wa RED Tabara, kikagwamo abantu 22 muri kariya gace gaherereye hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zikaba zarakuyeho urujijo ku bagabye icyo gitero kuko zabinyujije ku rubuga rwa X, zemeza ko zacyiciyemo abasirikare icyenda ndetse n’umupolisi umwe.
Ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza ni bwo abantu 20 biciwe muri kiriya gitero bashyinguwe.
Leta y’u Burundi muri uyu muhango yari ihagarariwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Martin Niteretse, yavuze ko u Burundi bwamaze kwitabaza Polisi mpuzamahanga (Interpol) kugira ngo abagabye kiriya gitero n’ababashyigikiye bari hanze y’igihugu batabwe muri yombi mbere yo kuburanishwa.
Yunzemo ati: “Bose tuzabahigisha uruhindu kugeza ku wa nyuma.”
U Burundi bwiyemeje guhiga abarwanyi ba RED-Tabara bagabye igitero cyo mu Gatumba, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ategetse inzego ze z’umutekano “guhashya no gucecekesha izo nkozi z’ibibi zitagira icyo zikanga, zikica ibibondo n’ababyeyi, zigatoba amahoro” avuga ko u Burundi bwabonye buyanyotewe.
Leta y’u Burundi yemeje ko igiye guhiga bukware abagabye igitero cyo mu gatumba mu gihe ibinyamakuru byo muri iki gihugu byari byatangiye gushinja u Rwanda kugira uruhare muri iki gitero, abarundi bari hanze barwanya ubutegetsi bw’u Burundi bakaba barahise batangaza ko ibi binyamakuru byakoreshejwe na bamwe mu bashinzwe iperereza kugira babone ibyo abategetsi babo babeshya abaturage bananiwe gucungira umutekano.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com