Leta y’u Burundi yakuye k’urutonde rw’ abakozi abantu 750 bahembwaga badakora nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe abakozi ba Leta Thadeo Ndikumana mu kiganiro cye n’abanyamakuru.
Uyu muyobozi ushinzwe abakozi ba Leta yavuze ko byatahuwe nyuma y’igenzura ryakozwe mu mezi atandatu ashize , Thadeo Ndikumana yakomeje avuga ko abo bakozi bagera ku 750 abenshi ari abitabyimana imishahara yabo igakomeza gutangwa , bitewe no kwibeshya kwa mudasobwa ndetse ibindi bigakorwa n’abakoresha babikoze nkana.
Abandi bahembwaga badakora kuko bagiye bimuka mu kazi bakaba baragiye muyindi mirimo , nyamara bakaba bahembwa ishuro zirenze imwe .Leta y’u Burundi yatangaje ko izabasha kwinjiza amafaranga meshi mu kigega cy’igihugu kubera ko bakuye k’urutonde abo bakozi ba baringa.
Uwineza Adeline