Mu mpera z’ukwezi ku Ukwakira 2020 mu gihugu cy’u Burundi hatangijwe ibarura ku bakozi ba Leta bashyirwa mu byiciro by’amoko aho mubibazo byabazwa harimo aho bavuga ubwoko bakomokamo , abaharanira uburenganzira bw’abakozi bakavuga ko bitakagombye ko mubakozi bazamo amako ko bizatuma bazamo amakimbirane.
Nk’uko ihuriro ry’amaradiyo RPA n’Inyamba zibitangaza , ngo iri barura ryatangiye habarurwa imitungo y’abakozi kugirango hamenyekane ibyo batunze .ikindi ngo kwari ukumenya abakozi ba baringa ariko ngo byarabatunguye kukona babazwa iby’amoko y’Abahutu n’Abatutsi.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’abakozi mu Burundi bavuga ko ibiri gukorwa n’ubutegetsi bw’u Burundi bizatuma abakozi bashyamirana mu kazi kuko kubarura ubwoko bizasubiza igihugu inyuma byose bakabishinja ishyaka riri ku butegetsi CNDD- FDD .
Nsabimana Celestino , uyobora Uyobora ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abakozi COSYBU, Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 27 ukwakira 2020 avuga ko bataramenya umugambi Leta y’u Burundi mu gishyira abakozi mu byiciro by’amoko , ati” Ibi byari bisanzwe mu gisirikare no mu gipolisi n’amashyaka ariko ko kujya gushyira amakozi mu moko bizatera ivangura rishingiye ku moko.”
Akomeza avuga ko Nta nahamwe byanditse mu itegekoshinga ko abakozi bagomba gushyirwa mu byiciro by’amoko.
Muganga Minani Jean, wahagarariye u Burindi mu masezerano y’I Arusha , avuga ko Nta neza Abarundi bakwitega muri iri barura kuko bizatuma bagirana amakimbirane ashingiye ku moko bikabaganisha mu mvururu.
Leonce Ngendakumana, utavuga rumwe na Leta avuga ko iri barura ryakozwe rifite ikibyihishe inyuma kuko ngo byakoreshwa mu bindi ku nyungu z’ishyaka riri kubutegetsi. Si ubwa mbere iri barura rigeragejwe kuko mu kwezi k’Ukuboza 2020, ryari ryatangiye ariko rikaburizwamo kubera imiryango itegamiye kuri Leta yari yahagurutse igaharanira uburenganzira bw’Abarundi.
Nkundiye Eric Bertrand