Abanyarwanda bakusanyirijwe mu nkambi z’akato ziri iNgozi kitiriwe Corona virusi baratabaza
.
Mu nkuru y’ejo Rwandatribune.com yabagejejeho inkuru yagiraga iti:://rwandatribune.com/breaking-newsimipaka-ihuza-urwanda-nuburundi-imaze-gufungwa-ku-banyarwanda/,ukuntu kugeza ubu abanyarwanda bakomeje guhohoterwa mu gihugu cy’uBrurundi bajyanwa mu nkambi z’akato babashinja ko baje kwanduza Abarundi virusi ya CORONA Virusi
Nyuma y’uko Abarundi bafunze umupaka ubahuza n’U Rwanda ndetse bagatangira no gufata abanyarwanda bari bagiyeyo bakabashyira mu kato mu ntara za Gitega na Bubanza aho bari guhuriza abanyarwanda bakuwe mu modoka ziturutse mu Rwanda bikozwe n’igipolisi ;
Abo banyarwanda ubu babayeho nabi kuko amashuri bashyizwemo nta bwiherero bafite,amazi ntayo,ibyo kurya by’intica ntikize ndetse bakaba barazwa kuburiri bumwe ari bantu babiri,nabyo wakwibaza niba aribwo buryo bwizewe bwo gukumira iki cyorezo .
umunyamakuru wacu ukorera mu Burundi yigereye mu nkambi ya Ngozi ku mashuri ya Para Medical, ahamya ko nta bikoresho by’isuku bihagije byatuma abashyizwe mu kato babasha kubaho kandi ko uko gushyirwa mu kato ntibahabwe ibikoresho by’isuku bihagije bishobora no kubateza indwara zituruka ku isuku nkeya nka za Korera n’ibindi.. bigatuma n’icyorezo cya corona virusi kibageraho.
abashinzwe ubuzima muri leta y’u Burundi bashyize mu kato aba banyarwanda bitwaje ko mu Rwanda hagaragaye icyorezo cya coronavirusi ariko ukaba ubona ingamba zafashwe naba bategetsi zitagamije kugikumira nkuko babigize urwitwazo ahubwo usanga ari uburyo bwo gutoteza abanyarwanda dore ko aribo gusa bashyizwe mu kato mu gihe imodoka bakuwemo harimo abatanzaniya, abanyakenya, ndetse n’abanyekongo kandi naho haragaragaye iki cyorezo cya coronavirusi ariko bo bakaba badashyirwa mu kato .
igitangaje nuko ari abanyarwanda bonyine bari gushirwa mukato mugihe ntanumwe wigeze upimwa ngo asanganwe ibimenyetso by’iyo virus ndetse mugihe twandikaga iyi nkuru hakaba hamajijwe gufatwa abagera kuri 253 bose.
Kuba abaanyatanzaniya n’abanyakenya ntanumwe urashyirwa mu kato kandi naho haragaragaye coronavirus birakomeza gushimangira ko byakozwe ku gahimano kiyongera k’umwuka wa Politiki umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Twakomeje kugerageza kumenya icyo leta y’uBurundi ivuga kuri iki kibazo tuvugana n’Umuvugizi wa leta y’uBurundi Bwana Prosper Ntahorwamiye aho yagize ati:ibyo bintu nta byonzi avuga ko agiye kubikurikirana akatumenyeshya.
Nsengiyunva Vincent