Nyuma yuko perezida Nkurunziza Petero apfuye hagiye havugwa amagambo menshi ko ashobora kuba yazize covid19 ariko leta yo ikaba yaratangaje ko yazize umutima .
Leta imaze gutangaza urupfu rwe bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD batangiye gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyishe Pierre Nkurunziza nka Nininahazwe Pacifique yavuze ko hakwiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekanye ukuri nyako ku cyishe Nkurunziza kugira ngo hamenyekane ingamba nyazo zo gukurikiza .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Burundi rwazindutse ruta muri yombi abari bashinzwe gucunga umutekano wa nyakwigendera Perezida Nkurunziza kugira ngo bakorweho iperereza ku cyaba cyamwishe.
Si abashinzwe kumurinda gusa kuko amakuru aturuka mu Burundi avuga ko abaganga bari bashinzwe ubuzima bwa Perezida Petero Nkurunziza wari umukuru w’igihugu, bari mu maboko y’abashinzwe iperereza aho barimo kubazwa ku bijyanye n’urupfu rwa Nyakwigendera Petero Nkurunziza.
Abari hafi ya Nyakwigendera Nkurunziza bagize ikimwaro cyo gutangaza ko yishwe na coronavirus kubera ko uyu muperezida atigeze agira ubushake bufatika bwo gushyiraho ingamba zo kwirinda ndetse no gukumira iki cyorezo ngo kidakwirakwira mu gihugu cy’u Burundi bamwe muri bo batangira gukwiza ibihuha mubaturage babo ko yaba yarazize amarozi.
Abashinzwe iperereza rya gisirikare nyuma yuko bafashe abari basanzwe bashinzwe umutekano wa nyakwigendera Nkurunziza bahise banahindura abari basanzwe bacunga umutekano wa Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Burundi.
Kandi bigaragara ko umubare wari usanzwe umucungira umutekano wiyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe, aha bikaba byatumye n’umukuru w’inteko nshingamateka Pascal Nyabenda nawe yongererwa abacunga umutekano we cyane ko urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga ruramutse rubyemejwe nkuko itegeko nshinga ribiteganya ariwe wagakwiye guhita asimbura by’agateganyo nyakwigendera Nkurunziza Pierre ku mwanya w’umukuru w’igihugu kugeza kuwa 20/08/2020 ubwo Evariste Ndayishimiye azaba arahiriye inshingano nshya.
Igihuhu cy’u burundi ubu kiri mu cyunamo kizamara igihe cy’iminsi irindwi nkuko byategetswe n’inama y’abaminisitiri yateranye ejo hashize kuwa kane.
Mwungeri David