Mu Burundi, abaturage baravuga ko abakozi b’urwego rushinzwe iperereza bagiye kubamaraho imitungo yabo kubera kubahimbira amadosiye bigatuma babatumiza mu biro byabo ishuro nyinshi, utakibwiriza ngo ubahe ruswa bikakuviramo gufungwa cyangwa guhora uterwa ubwoba ko uzafungwa.
Amakuru rwandatribune.com ikesha abagwiza tunga bo muri komine ya Ngagara, Kamenge na Mutakura ariko batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru batubwiye ko bakunze gutumizwa n’abakozi b’urwego rw’iperereza bakababaza ibibazo bifitanye isano n’inkomoko y’umutungo batunze kandi bakabaha igihe kitarenze iminota icumi yo gusubiza icyo kibazo ku buryo bibagora kugisubiza mu gihe bahawe kandi n’uburyo baba bafashwe nabyo bikabatera ibibazo .
Umwe yagize ati: “Ujya kumva mu gitondo ukumva telephone itagaragaza nimero iraguhamagaye, ati uzi kwitaba ku rwego rw’indendereza (urwego rw’iperereza) cyangwa se ukabona bakuzaniye urwandiko rugutumira kwitaba? Iyo ugezeyo nta kindi bakubaza uretse kukubaza aho wakuye amafaranga utunze, mu gihe utangiye kwisobanura bagutera ubwoba ko ufite igihe kingana n’iminota icumi cyo gusubiza icyo kibazo kandi ukabwirwako ushobora no gufungwa ubuzima bwawe bwose nuramuka utitwaye neza.”
Yakomeje avuga ko icyo kibazo kibagora kugisubiza kuko aho umuntu yakuye umutungo ntiwahasobanura mu gihe kingana n’iyo minota uba uhawe kuko umuntu amaze igihe kinini ashaka amafaranga ku buryo nibyo wakoze byose ushaka amafaranga bimwe muribyo uba utakibyibuka, icyo gihe rero kugira ngo uhikure icyo ukora nuko umuha ruswa akakurekura. Ikibazo nuko biba akamenyero bigatuma umutungo wawe uhashirira.
Undi nawe utashatse ko umwirondoro we utangazwa yavuze ko hari igihe abakozi bashinzwe iperereza bagusanga iwawe cyangwa aho ukorera bagatwara ibikoresho byawe by’agaciro bakagusaba kuzabitaba ujyanye inyemeza bwishyu zabyo kugira ngo ubisubizwe. Ibyo ubitabye rero ntushobora kubisubizwa utabahaye amafaranga.
Aba bagwizatunga bavuga ko ibi byose bikorwa n’abakozi b’iperereza bishyigikiwe n’umuyobozi w’urwo rwego, kuko iyo umuregeye ntacyo abikoraho.
Mu cyumweru gishize urwego rw’ubugenzacyaha mu Burundi buherutse gutangaza ko hari abakozi batatu bakorera urwego rw’iperereza bafatiwe mu bujura,ibi nabyo bikaba byemezwa n’amakuru yatanzwe n’aba baturage.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com.