Amasezerano perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yagiranye na Perezida Felix Tshisekedi yo kujya kumurwanyiriza umutwe wa M23 akomeje gutuma abasirikare b’Abarundi bagera kuri 242 bafungirwa mu ma gereza atandukanye yo muri kino gihugu.
Amakuru dukesha umwe mubagize umuryango w’umusirikare wanze kujya muri Congo avuga ko amagereza ane y’u Burundi kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka abo basirikare banze kujya guhangana n’umutwe wa m23 boherejwe mu magereza ya Bururi, Ngozi, Rumomge na Ruyigi nyuma yaho bangiye kujya gufasha ingabo za congo, FARDC, kurwanya abarwanyi ba M23 mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru .
Amakuru rwandatribune .com yahawe n’amasoko yayo atandukanye yemeza ko hashize ibyumweru bibiri abafungiwe mu magereza ya Bururi na Rumonge babajijwe n’abacamanza b’urukiko rwa gisirikare. Aba, babarijwe aho bafungiye kuwa 12 uku kwezi. Baracyarindiriye icyemezo cy’urukiko.
Abafungiwe i Bururi 21 no mu Rumonge 103 bamaze ukwezi kurenga. Bari bahagaritswe mu kwezi kwa 12 umwaka ushize nk’uko amasoko ya rwandatribune.com abivuga.
Mu Ruyigi na Ngozi, amasoko yegereye abasirikare bahafungiwe yabwiye rwandatribune.com ko bafashwe ku itariki 9 z’ukwa 12 muri 2023. Abo mu Ruyigi 34 bahageze ku itariki ya 17 ukwezi kwa mbere mu gihe 84 b’i Ngozi bajyanyweyo ku matariki ya 22 na 23 ukwezi kwa 12.
Abo basirikare bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri nyamukuru: imyigaragambyo no kwanga kubahiriza amategeko y’intambara. Umwe mu ngabo utashimye ko umwirondoro wiwe umenyekana avuga ko umusirikare yemerewe kwanga amategeko mu gihe abona ko nta mpamvu zumvikana zituma yishora mu ntambara.
Maitre Jean Claude Ntiburumusi, umukuru w’igisata cy’amategeko mw’ishyirahamwe ACAT-Burundi rivugira abanyororo, avuga ko abasirikare bemerewe kwanga amategeko.
Maitre Ntiburumusi yabwiye Ijwi ry’Amerika ati: “Sinavuga ko ari ibisanzwe ko umusirikare yanga itegeko ahawe n’abamuyobora.
Sinsazwe nzi cyane ibijyanye n’igisirikare ariko ndumva ko kwanga itegeko bibaye ari ibisanzwe hava haba akajagari.
Ariko rero iyo itegeko ritanzwe rigaragaramo kurenga ku mategeko byeruye, umusirikare ashobora Kwanga icyo ahamagariwe gukora kuko anagikoze avaho agihanirwa. Ibyo biri mu ngingo ya 31 y’Igitabo mpanabyaha cy’u Burundi.”
Umwe muri abo basirikare akaba ariwe ufite umwunganira. Maitre Ntiburumusi asanga ari uburenganzira batswe kuko mu gihe icyaha umunyororo acyekwako gishobora guhanishwa umunyororo w’imyaka 20 nirenga, umuburanyi abwirizwa gushaka cyangwa gushakirwa umwunganizi n’inzego z’igihugu.
General de brigade Gaspard Baratuza unshinzwee imigenderanire no kuvugira igisirikare akaba yaranze kugira icyo abivugaho mu itangazamakuru. Ariko umwe mu ngabo ifite ipeti yagize ati”Ni ibisanzwe birazwi ko hari abasirikare benshi bapfunzwe bazira kwanga kurwana na M23 ariko kandi hari n’abafunzwe muburyo bugenewe intambara. Hari abamaze no kwirukanwa mu gisirikare”.
Minisitiri w’umutekano, Alain Tribert Mutabazi, mu butumwa yahaye itangazamakuru yagize ati: ” Twaratanze umuco igihe tugira ikiganiro ku bamenyshamakuru mu kwezi kwa mbere ko mu 2024. Ibyo muvuga ko hari abasirikare bafunze ntabyabayeho, avuga ko bitiranya ibintu, cyangwa ko nta makuru atomoye babonye ariko nawe ntabwo yatomoye neza ibyo avuga.”
Ariko, Pezida Evariste Ndayishimiye ku wa 29 ukwa 12 umwaka ushize mu kiganiro kirangiza umwaka yakoranye n’ibinyamakuru n’abanyagihugu mu ntara ya Cankuzo, yavuze ko abasirikare b’igihugu cyiwe banga kurwana muri congo bakwiye guhanwa kubera baba bahemutse kw’ibanga biyemeje.
Muri icyo kiganiro, Perezida Ndayihimiye yanavuze ko ari ibisanzwe ko abasirikare b’Abarundi bagwa ku butaka bwa congo barwanya M23 naho hari ababinenga asobanura ko baba barimo bahangana n’iterabwoba.
Mu bamaze gusiga ubuzima muri congo, harimo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, Imbonerakure za CNDD-FDD. Bamwe mu babyeyi baburiye abana babo mu mezi abiri aheze muri congo, batanga ubuhamywa bemeza ko abana babo baguye muri congo.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD banenga amasezerano perezida Tshisekedi na Ndayishimiye Evariste bagiranye ko agamije kumarisha abana b’abarundi mu nyungu ze bwite kuko kuri buri musirikare woherezwa kurwana na m23 uyu perezida ahabwa ibihumbi bitanu by’amadorari y’amerika.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com