Abategetsi bakuru mu gihugu cy’u Burundi barashinjwa kugabana amasambu arimo kwakwa abaturage babwirwa ko ari aya Leta.
Muri abo barimo kwigabagabanya amasambu y’abaturage haravugwamo na Perezida Ndayishimiye.
Amakuru atangazwa na Radiyo RPA aravuga ko harimo amasambu ari muri komine Rugombo mu ntara ya Cibitoke yeguriwe leta mu mwaka wa 2019, aho abaturage bayashyikirije (CNTB)[ikugo gishinzwe gukemura ibibazo bijyanye n’amasambu n’ayandi matungo.
Ubutaka bwo muri Komine Rugombo buvugwa n’ubufite hegitari zirenga 500 bwatswe abaturage.
Igice kinini cy’ubwo butaka bwatswe abaturage bukaba bwarahawe abategetsi bo hejuru, muri abo harimo umukuru w’igihugu Evariste ndetse na Minisitiri Gervain Ngirakobucya ushinzwe umutekano my gihugu usanzwe avuka mu Ntara ya Cibitoke.
Abaturage bavuga ko igice kitahawe abategetsi cyahawe amakoperative yo muri iyo ntara biganjyemo abari muri CNDD- FDD.
Bagize bati ” ubutaka bwahawe koperative Sangwe irimo abari ishyaka CNDD- FDD, ubutaka bwa Ndayishimiye bufite amahegitari arenga ane buhinzemo ibigori ndetse n’ibiti”.
Abo baturage bavuga ko nta muntu ushobora kuhakandagiza ikirenge kuko abakozi babo bategetsi bamukubita.
Intara ya Cibitoki irimo amakoperative now ” Sangwe” aho buri koperative yahawe amahegitari abiri n’igice.
Abaturage bake bemerewe kuhahinga nabo bararushywa aho bategekwa kugura ifumbire ndetse n’ingemwe kandi nta bushobozi.
Bati ” badutegeka kuhahinga umuceri kandi bidusaba byibuze gutanga amafaranga ari hagati ya miliyoni na miliyoni n’igice”.
Abo baturage bo muri komine Rugombo baranenga ukuntu batswe amasambu yabo maze agahabwa abategetsi dore ko ibikorwa bahakorera ntacyo bimariye abo baturage maze bagasaba ko bakongera kuyasubizwa.