Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu cy’u Burundi yatangaje, avuga ku baryamana bahuje ibitsina, yagaragaje ko nta kindi kibakwiriye uretse kujyanwa muri stade bakicishwa amabuye, bituma abatari bake babarizwa muri iki cyiciri batangira kujanukwa n’imitima.
Nyuma y’ijambo ry’umukuru w’Igihugu, abaryamana bahuje ibitsina, bakunze kwitwa Abatinganyi, harimo abatangiye gushaka uko bahunga, abandi nabo ubwoba ni bwose dore ko bazi ko na Perezida wa Uganda yafashwe umwanzuro ukakaye kuri bo Kandi ukaba waratangiye gushyira mu bikorwa.
Umukuru w’igihugu yatangaje Ibi mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga n’abaturage ndetse n’itangazamakuru akaza kubazwa uruhande u Burundi buherereyeho ku ngingo y’abatinganyi, agahita yerura akavuga ko nibanaboneka muri icyo gihugu bakwiye kujya bajyanwa ku karubanda bagaterwa amabuye.
Icyo gihe yagize ati: “Nkabo bantu bahuza ibitsina babisangiye, bakwiye kwegeranyirizwa hamwe nko muri Stade, maze abantu ba kabatera amabuye kugeza baheze umwuka.”
Ishyirahamwe “Umuco,”riharanira uburenganzira bw’abahuza ibitsina biteye kimwe mu Burundi, batangarije ijwi ry’Amerika ko ijambo rya perezida, ryabakuye umutima.
Bagize bati” Ni ukuri ibyo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ntibyari bikwiye kuvugwa n’umukuru w’igihugu. Erega ni uburenganzira bwabo kandi bikwiye k’ubahirizwa nk’abandi bose baba babana rero abahuza ibitsina ba bisangiye ni kimwe n’abandi.”
Iri shyirahamwe rivuga ko ibi Ndayishimiye yatangaje , asa n’uwashishikarije ubwicanyi ku buryo umuntu ashobora kubyitwaza ahohotera mugenzi we.
Usibye uyu mwanzuro Kandi ibihugu byinshi nti bivuga rumwe kubyerekeranye n’abatinganyi, kuko bamwe barabyemera abandi bakabyamagana.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com