Mu bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (Coalition Burundaise des Défenseurs des Droits de l’Homme, (CBDDH), bugaragaza ko umwaka w’2020 wabaye umwaka w’ubwicanyi ko kuva muri mutarama kugeza ukuboza 2020 abaturage 368 bishwe , muri aba bishwe 278 bishwe mu minsi 100 y’ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiya bakorewe iyicarubozo .
naho imiryango itari iya Leta ikavuga ko yashoboye kumenya neza 59 bafashwe na Leta y’uBurundi nyuma bakaza kugaragara aba bicwa barimo abarwanashyaka b’ishyaka CNR bahoze mu gisirikare Ex- FAD n’urubyiruko rw’abatutsi , ubu bwicanyi ngo bwibanze cyane mu ntara ya Bujumbura na Kirundo.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imirambo y’aba baturage bishwe bagiye basangwa mu migezi n’ibiyaga abandi ngo bagasagwa bishwe bazirikiye amaboko inyuma . abashyirwa mu majwi mu gukora ubu bwicanyi harimo Imbonerakure b’ishyaka CNDD-FDD, Police, inzego z’iperereza .
Imvururu muri politike mu Burundi zatangiye mu mwaka w’2015 zatumye abaharanira uburenganzi bwa Muntu bacikamo ibice bamwe bagashinjwa na bagenzi babo gukorana na Leta ntibakorere ubuvugize abenegihugu.
Nkundiye Eric Bertrand