Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2021, muri zone ya Kamenye, Abashinzwe umutekano bafashe umuturage witwa Nganahe Jean Claude . Nyuma umurambo we uza kugaragara ku gasozi Kandi bizwi neza ko ari inzego z’umutekano zamujyanye.
Itabwa muri yombi ry’uyu muturage ryanenzwe n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.Pacifique Nininahazwe, ukuriye ishyirahamwe FOCODE ( Forum Pour la Conscience et le Développement) asaba ko hakwiye gukorwa iperereza bahereye kubamujyanye mu modoka bagashyikirizwa inkiko.
Nininahazwe avuga ko bababajwe n’aya makuru y’ubwicanyi buje bwiyongera kubwicanyi bwagiye bukorwa mu bice bitandukanye bw’igihugu, ati:” Abari kwicwa bari ku malisiti kuko baza batora umwe kuri umwe .
Aba baturage barasaba Perezida Ndayishimiye ko yashyira mu bikorwa ibyo yatangaje mu cyumweru gishije asaba abayobozi gukora ibikemewe ariko bagahagarika gusesa amaraso y’abanyagihugu akomeje kumuneka umunsi ku munsi..
Nkundiye Eric Bertrand