Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko igiye gufungura umupaka ubahuza n’igihugu cya DRC, ibi bikaba byaratangajwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Thaddée Ndikumana, ubwo bari munama ya Komite ishinzwe gukurikirana iby’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati: “ Umupaka wa Gatumba uhuza u Burundi na DRC uzafungurwa vuba”
Abari muri iyo nama basabye ko hajyaho Komite izagenzura ahazubakwa utuzu two gupimiramo abantu tukazubakwa muri zone tampon i Gatumba.
Aha niho abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke bahera batakambira Leta yabo ko nabo bafungurirwa umupaka wo mugatumba.
Umwe mu baturage batuye muri Komine Rugombo waganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatrubune yayitangarije ko batumva impamvu badafungurirwa imipaka ngo kuko ikibazo cyavugwaga ko kiri hagati y’ibi bihugu abakuru b’ibi bihugu bose bamaze iminsi bagaragaza ko kiri gushakirwa igisubizo ngo rero gufungura umupaka bizaba bigaragaza ko umubano wasubiye kuba mwiza.
Yagize ati: “ Tumaze iminsi twumva imvugo z’abakuru b’ibihugu byacu bavuga ko ikibazo cyari kiri hagati y’ibi bihugu kiri gushakirwa igisubizo bityo rero tukaba twumva ko kuba bamwe mu bayobozi baratangiye guhura bakaganira kandi bari bamaze imyaka irenga itanu badahura ari ikimenyetso cyiza ko umubano wongeye kuba mwiza”
Taliki 25 Mutarama 2021, Mu muhango wo gutora usimbura Perezida Evaliste Ndayisihimiye ku buyobozi bw’Ishyaka yatangaje bifuza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ko wagenda neza kuko ari abavandimwe basangiye byinshi.
Yagize ati: “Kiriya n’igihugu cy’abavandimwe, U Rwanda dusangiye Byinshi dusangiye ururimi, dusangiye umuco bityo rero ntibibereye ko twahora turyana buri munsi.
Yakomeje agira ati: Buriya kuba turi ababyara tuba turimo tubyaruzanya ati rero mfite icyizere ko mu minsi iri imbere ko tuzaba dukundana ati kuri ubu icyo twapfaga twamaze kukimenya, niho uzasanga mu minsi irimbere turimo kubazanya tuti ese buriya twapfaga iki?”
Nyuma y’iyi mvugo yashimishije benshi bari bategereje kumva iki gihugu cyongera kugaragaza ko gishaka umubano mwiza hagati yabo n’u Rwnada.
Kuva Perezida Evaliste Ndayishimiye yarahirira kuba Perezida w’u Burundi Perezida Paul Kagame yahise atangaza ko u Rwanda rwiteguye kongera kubyutsa umubano nabo.
Mukiganiro yagiranye n’urubyiruko taliki 11 Kanama 2020, Perezida Kagame yavuze ko bo batazigera baba intambamyi kugira ngo iyo migenderanire yongere gusubukurwa.
Yagize ati: “ Ariko igikenewe ni ugushaka uburyo byava mu nzira bigakemuka kuko aricyo abayobozi bashinzwe”.
“Politike nziza ni cyo isobanura, ivuga ko abantu bakwiriye kuba babana neza bagahahirana, ibindi byo kutumvikana by’urudaca nabyo bikagira uko birangira”.
Perezida Kagame yagaragaje ko aribyo bifuza ko byagerwaho n’abayobozi bashya b’u Burundi, harimo Perezida Evariste Ndayishimiye n’abo afatanije kuyobora”.
Yagize ati: “Iyo Politike niba ariyo bashyize imbere twebwe ntabwo bazasanga tugoranye kugira ngo dukorane nabo, twumvikane nabo, duhahirane nk’ibihugu by’ibituranyi twongere tubane neza kuko ariko bikwiriye”.
Mu nama y’iminsi ibiri y’ishyaka FPR kuwa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021 yabereye ku cyicaro gikuru cya RPF giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, igahuza abanyamuryango babarirwa muri 650 bahagarariye inzego zitandukanye, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi agaragaza ko ikibazo kigiye gukemuka.
Yagize ati: “ u Burundi ubu turi munzira yo gushaka uko twumvikana, ati twe n’u Burundi ubu turashaka kubana neza kandi nabo bamaze kubigaragaza”.
Izi mvugo zaba bayobozi zikaba zarashimishije abaturage b’ibi bihugu, akaba ari naho bahera basaba ko gufungura imipaka byakorwa vuba kugirango bizereko ibyo bavuga ko bizakunda, nibitarabonerwa ibisubizo bakazagenda bishakirwa ibisubizo gahoro gahoro.