Abaturage bakora umwuga wo gutwara abantu mu gihugu cy’u Burundi bavuga ko babangamiwe bikomeye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli by’umwihariko lisansi, aho binavugwa ko kuyitwara mu majerekani bitemewe umwanzuro wabangamiye bikomeye abatwara abantu n’ibintu mu mazi.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru bavuze ko, batumva ukuntu Esanze ikomeje kuba kubura kandi mu bihugu bituranye nabo nk’u Rwanda na Tanzania usanga igiciro cya Esanse kuri Litiro kitigera kirenga 1080.
Abivuriza ku mavuriro atandukanye nabo bavuga ko hari imodoka zitwara abarwayi zimaze igihe zidakora , ngo ibi bituma umubare w’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara ukomeza kwiyongera kuko batabona uburyo bwihuse bwo kugezwa ku mavuriro batararemba.
Ku ruhande rw’abatwara ubwato bo, ngo basanga Leta yarashyizeho itegeko rigennga ubucuruzi bwa Esanse idatekereje neza, kuko ngo babuza umuntu uwo ariwe wese gutwara lsansi mu mindi bikoresho nk’amajerekani, ari nabyo abakora uyu mwuga bibaza uko bazajya baterura ubwato babuvanye mu mazi bakabujyana kuri sitasiyo za lisansi bikabayobera.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’u Burundi bwo buvuga ko buhomba arenga miliyari 3 z’Amarundi buri kwezi mu rwego rwo kubuza ibiciro bya lisansi kuzamuka, nk’uko byatangajwe na Minisitiri wungirije w’Ubwikorezi muri iki gihugu Samson Ndayizeye.
Mu Burundi Intara ya Rumonge, Bujumbura na Gitega ni zimwe mu zibasiwe n’ibura rya lisansi, aho bivugwa ko muri izi ntara hashobora no gushira iminsi 3 nta sitasiyo n’imwe ibonetseho lisansi.