Abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD bibasiye ibihugu by’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi n’abakuru babyo, bashima Imana yateje coronavirus bayisaba gukomeza kuyiteza mu isi ikazarangira ari uko barangije amatora.
Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu ntara ya Muramvya iherereye rwagati mu Burundi, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, General Major Evariste Ndayishimiye.
Mu gutangiza ibyo bikorwa byo kwiyamamaza, abanyamadini batandukanye babanje guhabwa umwanya basengera icyo gikorwa.
Hari umugore w’umuvugabutumwa wahawe ijambo, atangira aririmba indirimbo irimo kwivuga ibigwi ku Burundi, ashima Imana ko yabarinze abanzi babwo barimo u Rwanda na Perezida warwo.
Muri ibyo bikorwa byo kwiyamamaza byari byitabiriwe na Perezida Nkurunziza n’umukandida wa CNDD-FDD, Evaritse Ndayishimiye, uwo mugore yakomereje ku isengesho asaba Imana gufasha Ndayishimiye gutsinda amatora.
Mu gihe isi yose yafashe ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, mu Burundi ho ibikorwa bihuza abantu benshi birakomeje nk’aho nta cyabaye. No mu bikorwa byo kwiyamamaza nta ngamba zo kwirinda icyo cyorezo ziba zafashwe.
Uwo mugore wasengeye ibikorwa byo kwiyamamaza i Muramvya, yashimye Imana ko yateje coronavirus abanzi b’u Burundi, ubu bakaba baraheze mu nzu.
Yakomeje asaba Imana gukomeza guheza mu nzu abo yita abanzi, bakazayavamo ari uko ishyaka CNDD-FDD rimaze gutsinda amatora.
Ati “Ntihagire n’umwe uzaduhangara bazagume mu nzu bikingiranye bazazivemo twarangije amatora. Utwambike kirazira Kagame azaturebe atubure, Amerika izaturebe na bya birwanisho byayo batubure. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi inama zose bazakora ku Burundi, tubasabye kutumvikana.”
Muri uko kwiyamamaza, nta n’umwe mu bayobozi bari aho yaba Perezida Nkurunziza, Gen Ndayishimiye cyangwa ubuyobozi bw’ishyaka CNDD-FDD wamaganye ubwo bushotoranyi bwavuzwe n’umwe mu bavugabutumwa babo.
U Burundi bumaze imyaka itanu busa nk’ubwifungiranye nyuma ya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itavugwaho rumwe yateje imvururu mu Burundi mu mwaka wa 2015. Icyo gihugu cyishyizemo ibihugu birimo u Rwanda rugishinja kuba inyuma y’abashaka guhirika Nkurunziza, nubwo u Rwanda rwakomeje kubyamaganira kure.
U Burundi kandi bwakuweho amaboko n’ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya raporo zitandukanye zigaragaza ubugizi bwa nabi inzego z’umutekano zikorera abaturage. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nawo wafatiye ibihano bitandukanye bamwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi.
Ubugizi bwa nabi bwakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bwatumye abasaga ibihumbi 400 bahunga igihugu, mu gihe abasaga 1000 bapfuye.
muri iri sengesho uyu aho uyu Muvugabutumwa yibasiye Amerika ashima Imana kuba ibihugu byikingiranye kubera Covid 19 fungura wunve.