Mu mwiherero w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi, umuyobozi w’isyaka MSD riri mu mwiherero w’iminsi itatu mu mujyi wa Bruxelles mu Bubirigi,yatangaje ko akaga igihugu cyabo cyirimo uyu munsi kameze nk’ako abaturage bo muri Ukraine bahuye nako, ndetse bo avuga ko bafite amahirwe y’abaje kubarwanirira.
Uyu muyobozi Alex Sinduhije yatangaje ibi ubwo yemeza ga ko intambara iri kubera muri Ukraine abaturage bari kubirenganiramo kandi ko bafite akarengane gakomeye, ndetse yemeza ko n’abarundi, bafite ibi bazo nk’ibyo mubanya Ukraine, dore kobo babonye n’abaza kubarwanirira, nyamara Abarundi bo ,agahinda, umubabaron’imiborogo hamwe n’akarengane birenda kubahitana rwose.
Uyu mwiherero wari wateguwe n’ishyaka MSD , umuyobozi waryo Alex Sinduhije, yavuze ko ukwiheba kwugarije abenegihugu b’u Burundi,kuri mubituma abanyagihugu babo badatera imbere, abarwanashyaka b’irishyaka biyemeje ko bagiye kurandura ukwiheba kwabaye icyorezo mu baturage b’I Burundi.
Umuhoza Yves