N’ubwo imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi azaba mu mwaka wa 2025 akomeje gutegurwa ,kugeza ubu baratangaza ko ayamatora yo mu mwaka wa 2025 agomba kuba intara zigize igihugu ndetse n’amakomini bigomba kuba byaramaze kugabanywa
Ibi byatangajwe na Gervais Ndirakobuca umutegetsi ushinzwe umutekano w’igihugu n’iterambere rusange abitangariza abari bitabiriye inama yari yahuje abahagarariye amashyaka mu murwa mukuru w’intara ya Kayanza.
Muri iyo nama Gervais Ndirakobuca yasobanuye ko irigabanywa ry’umubare w’intara n’amakomini bigize uburundi kugira ngo itegeko rigenga amatora rizasohoke rigendeye kumiterere y’intara n’amakomini bigize igihugu cy’uburundi.
Kugeza ubu igihugu cy’u Burundi gifite ubuso bungana n’ibirometero 27.834 bukagira , Intara 18 n’amakomini 119,ibi bigatuma kuzenguruka muri buri makomini bigorana, iyi ikaba ariyo mpamvu yatumye hategurwa uyu mushinga won kugabanya umubare w’amakomini n’intara .
Umuhoza Yves