Amatora ya perezida muri uyu mwaka 2020 ashobora guteza imvururu nkizabaye muri 1993
Mu gihugu cy’u Burundi guhera ku tariki 27 Mata 2020 hatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, ibi bikorwa bikaba bikorwa mu gihe iki gihugu cyumvikanagamo icyuka kibi cya politike hagati y’abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD rimaze imyaka cumi n’itanu ku butegetsi n’abatavuga rumwe naryo.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo hagati y’abashyigikiye umukandida w’ishyaka rya CNDD FDD Gen Evariste Ndayishimiye n’abashyigikiye umukandida w’ishyaka rya CNL Lt Gen Agathon Rwasa.
Urubyiruko ruri muri aya mashyaka CNDD FDD (imbonerakure) na CNL (inyangamugayo) bakora ibikorwa byo kubohozanya ndetse no kwicana rimwe na rimwe .
Mu bikorwa byo kwiyamamaza hagenda hagaragara ikoreshwa ry’amagambo ahamagarira abarundi kutazemera ibizava mu matora cyane cyane ku ruhande rw’abashyigikiye umukandida w’ishyaka CNL Lt Gen Agathon Rwasa ndetse hakumvikana n’andi magambo avuga ko amatora yarangiye ku ruhande rw’umukandida wa CNDD FDD Gen Evariste Ndayishimiye .
Abanyepolitike b’Abarundi bavuga ko izi mvugo zishobora gutuma igihugu kigwa mu kaga nk’ako cyaguyemo mu mwaka w’1993 ubwo ishyaka rya UPRONA binyuze ku mukandida waryo Pierre Buyoya ryakundaga kugaragaza ko ryatsinze amatora ariko umukandinda w’ishyaka rya Sahwanya Frodebu Melchiol Ndandaye akaza kuyatsinda bikarangira abari bamushyigikiye biraye mu baturage bakabica ndetse n’uwatowe nka perezida bakamwica .
Muri iyi minsi yo kwiyamamaza abadashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD bavuga ko igipolisi n’igisirikare bisigaye bikorera mu kwaha kwa CNDD FDD ku buryo babigaragariza mu gufata no gufunga abashyigikiye umukandida w’ishyaka rya CNL Agathon Rwasa .
Aba banyepolike bavuga ko nk’uko babona imyitwarire y’igisirikare n’igipolisi muri ibi bihe byerekana ko igihe cyose umukandida wa CNDD FDD Gen Evariste Ndayishimiye yaramuka adatsinze amatora nk’uko yirirwa abivuga mu magambo abwira abamushyigikiye bigaragaza neza ko ibyabaye kuri Perezida Melchiol Ndadaye wari umukandida wa Sahwanya Frodebu byaba ku waba yatsinze ayo matora wese yakicwa.noneho Evariste Ndayishimiye akabona itsinzi yijeje abamushyigikiye.
Umuhanga w’umurundi muri politike Bwana Julien Nimubona yabwiye ibitangazamakuru bikorera mu gihugu cy’u Burundi ko akomeje kubona igihugu gishobora kubamo imvururu.
Yagize ati”ibintu bishobora kuba bibi nyuma y’amatora kubera imyitwarire y’urubyiruko ruhuriye mu mashyaka atandukanye ari muri iki gihugu kandi nashingiye kumyitwarire y’igipolisi n’igisirikare muri iki gihe cyo kwiyamamaza .”
Muri iki gihe cyo kwiyamamaza habarurwa abantu barenga 70 bo mu ishyaka rya CNL bafunze bazira uguhohotera abari mu ishyaka rya CNDD FDD .
Ibikorwa byo kwiyamamariza amatora atandukanye azaba mu gihugu cy’u Burundi ku itariki 20 Gicurasi 2020 bizarangira kuwa 17 Gicurasi 2020.
HABUMUGISHA VINCENT