Umushinjacyaha w’igisirikare cy’u Burundi yaraye asabiye abasirikari 239 banze kurwana na M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose n’ihazabu y’amadolari 800 kuri buri umwe.
Ni mu gihe abandi basirikare 35 bo basabiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amadolari 800, kuri buri umwe, Ayo madolari 800 ngo akaba ari ikiguzi cy’ urugendo rw’indege, ubwato n’imodoka bakoresheje bataha mu Burundi .
Ni nyuma y’uko abo basirikare bari bamaze hafi ukwezi baburanishwa ku cyaha cyo kwigomeka ku bayobozi babo muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga.
Urubanza rw’abasirikare basaga 270 bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Rutana bashinjwa bashinjwa gusuzugura abayobozi babo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwari rumaze hafi ukwezi ruburanishwa, icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe nyuma y’ukwezi.
Abo basirikare uko ari 274 bari batangiye guhatwa ibibazo kuwa 22 Gicurasi 2024 maze barangiza kwumvirizwa kuwa 18 Kamena 2024 urubanza rukaba rwashyizwe mu mwiherero aho ibizavamo bizatangazwa nyuma y’ukwezi.
Rwandatribune.com