Umubare w’intara n’amakomine bigize igihugu cy’Uburundi bishobora kugabanywa mu gihe cya vuba nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere rusange.
Mu nama yagiranye na bayobozi b’Intara kuwa kabiri,Mininisitiri Gervais Ndirakobuca yagize ati:
“Sintekekerezako iterambere rusange twifuza rizakunda dufite intara zirenga cumi na zingahe n’amakomine ijana na mirongo ingahe.”
Uburundi busanzwe bufite intara 18 n’amakomine 119 ku buringanire bungana na 27,834 km² bw’iki gihugu.
Mu nama n’Abayobozi b’intara, Ndirakobuca yagize ati: “….turimo turareba ngo mbese turacyakeneye kugira intara cumi na zingahe? Cyangwa amakomine ijana na mirongo ingahe?
“Turi gukora inyigo yo kureba amakomine igihugu cyacu gikeneye, intara igihugu cyacu gikeneye, kugirango rya terambere rusange rigerweho.”
Ndirakobuca avuga ko iterambere rigoye ku makomine amwe n’amwe kuko adafite isoko ashobora kubonamo imisoro,
Kuva mu 1962 Uburundi bwari bufite intara umunani ,umubare w’intara zigize igihugu wagiye uhinduka bitewe n’uko ubutegetsi bwagiye buhindagurika.
UWINEZA Adeline