Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, Ihuriro ry’Abarundi baharanira uburenganzira bwa muntu (CBDDH), ryatangaje ko ryabajijwe n’urubanza rwaciwe kuri uyu wa 02 Gicurasi rivuga ko rwaciwe mu buryo budakurikija amategeko, bakarenganya uwagombaga kurenganurwa.
Uru rubanza rwaciwe n’urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Floriane Irangabiye igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga Miliyoni imwe y’amafaranga y’amarundi.
Ihuriro ry’abaharanira uburenganzira bwa Muntu ryatangaje ko yafunzwe azira akazi ke ko kuba ari umunyamakuru, ndetse ko yabaye igitambo kuri bagenzi be bandi b’abanyamakuru.
CBDH iramagana kandi icyo yise ubutabera budaciye mu mucyo rwaranze urubanza rw’umunyamabanga wa kabiri w’Urugaga Rusange rw’abakozi bashinzwe kwigisha mu Burundi, Emilienne Sibomana
Nk’uko CBDDH ibivuga ngo ubuhamya bwa Floriane Irangabiye bwagaragaje ko mu Burundi ntabwisanzure bw’itangazamakuru buhari ndetse ko bunigwa nkana.
kwongeye kwerekana ko guverinoma y’Uburundi ishaka kuniga umunwa uharanira uburenganzira bwa muntu no guhonyora uburenganzira bw’ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo”.
Floriane Irangabiye yatawe muri yombi ku wa 30 Kanama 2022 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) ubwo yavaga mu Rwanda gusura umuryango we.
Uyu muryango ukomeje kuvuga ko mu Burundi ntabwisanzure bw’itangazamakuru buhaba ikaba ari nayo mpamvu ibibazo byose bivuka muri iki gihugu.