Ku mugoroba wo ku wa kane, abagabo babiri batawe muri yombi muri komini ya Mabayi (intara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburundi) n’abashinzwe ubutasi bwa gisirikare b’u Burundi.
Aba bagabo barashinjwa gukorana bya hafi n’abantu bitwaje intwaro bavuga ikinyarwanda ibarizwa mu ishyamba rya kimeza rya Kibira.
Komanda ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Mabayi aganira na SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru yemeje ayo makuru yifatwa ry’aba bagabo.
Abo bagabo ni Denis Uwimana, murumuna wa Komiseri mukuru wa Polisi y’u Burundi Godefroid Bizimana, ushinzwe ubutumwa muri perezidansi y’Uburundi, ndetse n’uwitwa Clément, uyu akaba ari Umunyarwanda.
Nk’uko amakuru abitangaza, ngo aba bagabo bombi bakekwaho kugemurira ibiryo inyeshyamba za CNRD/FLN zirwanya Leta y’u Rwanda ziri mu ishyamba rya kimeza rya Kibira, ku ruhande rwa Mabayi.
Ababibonye batuye muri ako gace bagize bati: “Barafashwe maze bashyirwa mu modoka bajyanwa i Bujumbura nta nubwo bigeze bamenyesha abayobozi ba komini ya Mabayi ifatwa ryabo bantu
Amakuru aturuka muri ako gace kandi yemeza ko gutabwa muri yombi kw’aba bagabo byaba bifitanye isano n’ ibyavuye mu nama yabaye ku cyumweru gishize hagati y’abayobozi b’ingabo z’Uburundi n’u Rwanda. Basezeranije gusangira amakuru ku mitwe yitwaje intwaro ihungabanya u Burundi n’u Rwanda.
Amakuru aturuka i Mabayi avuga ko aba bagabo bombi atari ubwa mbere batawe muri yombi ngo kuko ari inshuro nyinshi bakekwaho icyaha kimwe, gusa ngo iyo bafashwe bahita barekurwa ako kanya.
“Clément na Denis birazwi hano ko Bafashwe inshuro nyinshi, rimwe na rimwe bafite intwaro n’ibiryo. Ariko ntibigeze baguma muri gereza igihe kirenga umunsi umwe, ”abatuye Mabayi bikabatera Impungenge.
Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare abajijwe kuri iki kibazo, yemeje ko abo bagabo bombi batawe muri yombi. avuga ko Nyuma y’ifatwa “iperereza” ryahise ritangira rikaba rigikomeje.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi, muri ako karere havuzwe imirwano hagati y’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda witwa FLN na FDNB (Ingabo z’igihugu z’Uburundi).
Amakuru yizewe yaturutse mu gisirikare cy’u Burundi SOS Médias Burundi yahawe ngo ni uko abasirikare bagera mu icumi bagabye igitero benshi bagwa muri iyo mirwano. Ariko umuvugizi w’ingabo z’Uburundi aherutse guhakana aya makuru, avuga muri make ko “FDNB nta ruhare na rumwe igira mu ntambara iyo ari yo yose”.
Ndacyayisenga Jerome