Guverineri w’Intara ya Mwaro mu Burundi, Col. Gasanzwe Gaspard yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero, kimwe n’abenegihugu kwibuka gusabira igihugu cyabo imvura.
Ibi Col. Gasanzwe yabisabye mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Intara ya Mwaro ku wa 14 Ukwakira 2022.
Iri tangazo rigira riti: “Guverineri w’Intara arahamagarira abayoboye amadini n’amatorero n’abenegihugu muri rusange ko mu masengesho basanzwe bakora bakwibuka gutakambira Imana ishobora byoze ngo iduhe imvura.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Col. Gasanzwe Gaspard kandi rikomeza rihamagarira buri mwenegihugu by’umwihariko abahinzi kujya bavomerera imyaka yabo aho bishoboka.
Hashize iminsi mu Burundi imvura itagwa ndetse bimwe mu bice by’igihugu bimaze igihe mu nzara yaturutse ku mapfa yugarije iki gihugu.
Nubwo abantu basenga ari billions (milliards),ijambo ry’Imana ryerekana ko benshi Imana itabumva.Urugero,Yohana 9:31 havuga ko Imana itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.Matayo 15:9 naho herekana ko Imana itumva amadini yigisha ibintu bidahuje na bible.Abandi bantu Imana itumva,ni abibera mu gushaka iby’isi gusa ntibashake Imana.Bene abo bose,ijambo ry’Imana ryerekana ko batazaba muli paradizo.