Tariki ya 12 mutarama 2024 ubwo minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Burundi Albert Shingiro yitabaga inteko ishinga amategeko yanenzwe n’umwe mu bashingamateka ku cyemezo leta yabo yafashe cyo gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi avuga ko icyo cyemezo cyahubukiwe kuko uko ibintu bimeze bitaragera ku ntera yo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.
Depite Gakire Pascal yagize ati :”Kuki u Burundi bwihutiye gufunga imipaka iduhuza n’u Rwanda kandi ibintu bitameze nabi cyane nk’uko bimeze hagati y’u Rwanda na Congo ,kandi Congo ikaba itarafunga imipaka ibahuza nicyo gihugu ,ntimubona ko mwihuse.”
Mu kwiregura minisitiri Shingiro yamusubije ko imibanire y’ibihugu imeze nk’ihindagurika ry’ikirere, ko igihugu cy’u Burundi kigenga kandi cyubaha ubusugire bwacyo, ko u Burundi budafata icyemezo bushingiye ku byo congo yafashe.
Yagize ati”Igihugu cyose gifite ubwigenge n’uburyo gikoramo,gishyiraho gahunda ,ntawe uzi impamvu RDC itarafunga imipaka kuko ntitubaza impamvu batarayifunga, ni ubwigenge bwacu rero, leta ifata imyanzuro izi impamvu, si ngombwa kwisobanura kuko bwanacya twafunguye.”
Yakomeje avuga ko nta mvura idahita.
Uyu minisitiri mu mwaka wa 2020 ubwo u Rwanda n’u Burundi bitari bibanye neza igihe yazaga mu Rwanda yavuze ko abanyarwanda n’abarundi baziranye ko igihe cyose bagirana ibibazo byakemuka hatagize ujya hagati yabo.
Mu kiganiro umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda aherutse gukora ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi mu kuba iki gihugu cyarafunze imipaka ihuza ibi bihugu byombi, yavuze ko nta zibana zidakomanya amahembe. Naho Shingiro Albert we akaba yaravugiye mu nteko nshingamateka ko ibibazo by’ ibihugu ko bishobora gukemuka ejo cyangwa ejo bundi hanyuma umubano wongere ugende neza.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com