Uwahoze ari Minisitiri w’intebe, akaba yaranabaye umuyobozi mukuru w’igipolisi mu Burundi Gen Alain-Guillaume Bunyoni, nyuma y’uko ingo ze zisatswe na Polisi ubu biravugwa ko yaba yahunze igihugu akerekeza muri Tanzania.
Aya makuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe inzego z’umutekano muri iki gihugu, avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yahungiye mu gihugu cy’abaturanyi, icyakora nta rwego na rumwe muri iki gihugu ruratangaza aya makuru ku mugaragaro.
Amakuru y’ihunga rya Gen Bunyoni wanigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, yamenyekanye nyuma y’amasaha make Polisi y’u Burundi isatse ingo ze.Ingo za Bunyoni zasatswe ni iziherereye mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.
Polisi yakoze iri saka ku itegeko ry’Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, nyuma yo gukeka ko zaba zari zihishemo za miliyari z’amafaranga y’Amarundi.
Nyuma y’iri saka nta mafaranga Polisi y’igeze ibona; yemwe na General Alain-Guillaume Bunyoni nta wigeze amuca iryera.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yaramaze guhungira muri Tanzania, ndetse ihunga rye rikaba ryatumye bamwe mu bayobozi bakomeye mu Burundi bahita batabwa muri yombi.
Amakuru dukesha SOS Médias Burundi yemeje ko abamaze gutabwa muri yombi bazira ihunga rye barimo Colonel Alfred Innocent Museremu ukuriye ubutasi bw’imbere mu Burundi, cyo kimwe na mugenzi we Désiré Uwamahoro uyobora Brigade y’Ingabo zishinzwe guhashya imvururu.
Aba ba Colonel bombi ngo bafunzwe n’Urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi kuva kuri uyu wa 17 Mata, nyuma y’uko byari bimaze kumenyekana ko Gen Bunyoni atakiba iwe.
Colonel Museremu amakuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi urugo rwe rwanasatswe n’abashinzwe umutekano.
Mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yirukanye Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, amushinja gucura umugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Ndayishimiye ubwo yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, yavuze ko hari ibihangange mu Burundi bigambiriye kumuhirika ku butegetsi, bituma abenshi bakeka ko ari Bunyoni yavugaga.
Icyo gihe yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi umupira kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.
Yagize Ati ” iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu, Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, yongeraho ko agahuru k’imbwa kahiye.”
Perezida w’u Burundi yagereranyije Bunyoni n’uwitwa Maconco wari icyegera cy’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we akamuteza ingabo ze zaje kumwivugana.
Yasabye ’ba Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.
Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahage ku butegetsi. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’état yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”
Uyu muyobozi yahunze iki gihugu mu gihe yari asigaye agenda yikandagira kubera umubano we n’abayobozi b’iki gihugu.