Ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi kuva mu mwaka wa 2005 rya CNDD FDD kuva kuri uyu wa kane riri muri kongere idasanzwe yatangijwe n’amasengesho y’iminsi itatu yasojwe kuri uyu wa gatandatu.
Biteganyijwe ko aya masengesho ahita akurikirwa n’igikorwa kizaba ejo ku cyumweru tariki 26 z’uku kwezi, cyo gutora umukandida uzahagararira ishyaka CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
N’ubwo bigoye kumenya uzatorwa, haranugwanugwa abanyamuryango babiri ari bo umukuru w’inteko nshingamateka Pascal Nyabenda n’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD Evariste Ndayishimiye.
Hari andi makuru avuga ko umusirikare Guillaume Bunyoni wagize uruhare runini mu kugarura perezida Nkurunziza k’ubutegetsi igihe Gen Godefroid Niyombare yatangazaga ko amuhiritse k’ubutegetsi ko nawe ashobora kwemezwa n’iri shyaka.
Abari mu mashyaka ya opozisiyo bo bavuga ko perezida Nkurunziza ashobora gusigaho umugore we Denise Bucumi Nkurunziza ariko abayobozi ba CNDD FDD bo bavuga ko badashobora gutanga mukandida utaba mu ishyaka ryabo dore ko umugore Wa perezida Nkurunziza Atari umunyamuryango wa CNDD FDD.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza kugeza ubu nta tegeko rimubuza kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cye ndetse na we yatangaje kenshi ko manda arimo ubu ariyo ya nyuma.
Ibyo byashimangiwe kandi n’itegeko ryatowe n’inteko nshingamategeko rimugenera imperekeza ingana na miliyari y’amarundi nk’imperekeza bikanavugwa ko azanahabwa icyubahiro cyo kwitwa Umuyobozi w’ikirenga.
Abasesenguzi muri politike berekana ko kugenera Nkurunziza aya mafaranga ndetse n’aya mazina y’icyubahiro ari uburyo bwo kumuhonga ngo akunde arekure ubutegetsi.
Abatavuga rumwe n’iki gikorwa bo bavuga ko ubu ari uburyo bwo gusahura no gusesagura umutungo w’igihugu ubundi cyari gisanzwe gifite abaturage babaye mu bukene bukabije.
Pacifique Nininahazwe,umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Burundi yanditse ku rukuta rwe rwa twitter amagambo anenga cyane ibyo kugenera nkurunziza imperekeza nava ku butegetsi.Tugenekereje mu kinyarwanda,Nininahazwe agize ati”Uyu munsi abafite bakomeza kongererwa,hashize umwaka umwe Nyakubahwa Madame Denise Nkurunziza atungiye agatoki inzego zibishinzwe abayobozi baranzwe no kunyereza umutungo w’igihugu.”
Ishyaka CNDD FDD rigiye gutangaza umukandida mu gihe hari umaze gutangaza ko azitabira aya matora nk’umukandida wigenga witwa Pasteur Nahimana Dieudonne.
HABUMUGISHA Vincent