Kubera ubwumvikane buke bwabaye hagati y’u Rwanda n’u Burundi bikaba ngombwa ko hafungwa imipaka ihuza ibyo bihugu byombi, Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo kugenzura Abanyamahanga batuye muri icyo gihugu kugirango abatuye k’uburyo butemewe n’amategeko basubizwe iwabo byihuse.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Minisiriti ushinzwe umutekano atangaje ko batagikeneye Abanyarwanda mu gihugu cyabo ndetse n’Abarundi batuye mu Rwanda batakibakeneye.
Minisitiri Martin Niteretse, ushinzwe umutekano n’iterambere mu gihugu, niwe watangaje iki cyemezo mu kiganiro yagiranye n’Abaturage baturiye i Ntara ya Kayanza, kuri uyu wa 11 Mutarama 2024.
Minisitiri yagize ati: “N’umurundi agomba gusuzumwa hakarebwa ibimuranga, hakamenywa impamvu umuntu yava mu Ntara asanzwe abamo akajya mu yindi.Ntushobora kuva mu Cibitoke ngo ujye mu Ntara kanaka, nayo ukayivamo ukajya mu yindi ntumenyeshe impamvu ujyayo.”
Minisitiri Niteretse Martin, yakomeje avuga ko abanyamahanga baba mu Burundi bagomba kumenyekana ko kandi ibyabo bigomba kujya bimenyekana umunsi k’umunsi.
Yakomeje agira ati ”Abanyamahanga baba mu gihugu imbere bakwiye kumenyekana, ibyo bikwiye kujya bitangwa kubashinzwe umutekano umunsi k’umunsi.”
Mu ijoro ryakeye leta y’u Rwanda, yasohoye itangazo rivuga ko icyemezo u Burundi bwafashe cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi kitarunejeje, kandi ko kibangamiye ibikorwa by’u bucuruzi.
Leta y’u Burundi, yafashe iyo myanzuro mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye, aheruka gutangaza ko i Gihugu cy’u Rwanda gicumbikiye Red Tabara kandi ko kiyifasha .
Umutwe w’iterabwoba wa Red –Tabara ni umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Gihugu cy’u Burundi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com