Mu matora y’inzego z’ibanze ateganijwe mugihugu cy’I Burundi muri kuno kwezi kwa Nzeri haravugwamo uburiganya bukabije aho aya matora ateganijwe kuwa 12 Nzeri 2022, abakandida bakaba baragombaga gutanga ibyangombwa kucyumweru nyamara kuba candida batavuga rumwe na Leta bo Kandidatire zabo zaranzwe.
Ibi byabaye ngo byateguriwe mucyumba cy’inmama cya Komini Giharo, ubwo umuyobozi wa CNDD-FDD yakoreshereje inama n’abakuru b’amakoline’ ababwira ko dosiye yose y’uyuntu utari uwo mu ishyaka riri kubutegetsi itagomba kwakirwa.
Abaturage benshi bakomeje gushinja Renovat Hakizimana kuba ariwe wihishe inyuma y’uyu mwanzuro. Nyamara n’ubwo byagenze gutyo nta n’umwe wigeze abwirwa impamvu banze ubusabe bwe bwo kwiyamamaza.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki y’iki gihugu bavuga ko ibyo gukurikiza Demukarasi bitahabarizwa ngo kuko iyo hari ikigiye gukorwa babanza kureba abari muri CNDD-FDD, hanyuma bakabona kureba abandi nabo baba ari mbarwa.
Aya matora ateganijwe kuwa 12Nzeri 2022 mugihugu hose,bamwe batangiye kwinubira uburyo akomeje gutegurwa kuburyo badatinya no kuvuga ko ashobora no kugenda nabi.
Uwineza Adeline