Abaturage bo mu ntara ya Kayanza bafite ubwoba bukomoka kw’ifungwa rya hato na hato bamwe mu baturage bakaba barigufungirwa ahantu hatazwi.
Ejo mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba abantu babiri bitwaje intwaro ariko bambaye gisivile bafashe umuturage witwa NKUNZWENIMANA Eric ,bamwambika amapingu baramutwara.
Nkunzimana Eric avuka mu ntara ya Kayanza ,Komine ya Gatara ,muri Segiteri ya Rugabagaba muri Zone ya Mbirizi,yafashwe n’abantu babiri bitwaje intwaro ariko bambaye Gisivile, nk’uko amakuru akomeza abivuga yafatiwe aho yari ari imbere y’ibiro bya coopec mu gace ka kayanza bahita bamwambika amapingu mbere y’uko ajyanwa ahajya habikwa imodoka ya kizimyamwoto mu isoko rya kayanza ,hashize umwanya muto hahita haza imodoka y’iperereza imutwara ku ngoro y’umukuru w’ishyaka CNDD-FDD nkuko Radio RPA dukesha iyi nkuru ibitangaza .
Ibi bikaba byatumye abaturage bibaza impamvu ituma abantu bose basigaye bafatwa n’inzego z’iperereza bahita bajyanwa muri iyo ngoro y’ishyaka riri k’ubutegetsi ,kugeza ubu yaba umuryango cyangwa inshuti za NKUNZWENIMANA ntawe uramenya aho afungiwe n’icyo afungiwe bityo bakaba bari gusaba ukuriye igisikare n’ukuriye igipolisi ko babambwira impamvu umuntu wabo bamufunze ndetse n’icyo afungiwe .
Umuryango wa Nkunzimana wanagerageje gushaka ukuriye komini ya Kayanza ndetse n’ukuriye igipolisi ngo babaze amakuru y’umuntu wabo ariko ntibaboneka ,hagati y’umutwe wa RED TABARA n’Imbonerakure urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD hari ukwitana bamwana kuri gukora ibikorwa bw’iterabwoba,aho bagenda barasa ibisasu ahantu hatandukanye nko ku kibuga cy’indege bahateye lokete kuwa gatandatu ,bukeye batera grenade mu Gitega ,indi bayitera iBujumbura ,ndetse bakagenda batera ubwoba abaturage,bikaba bivugwa ko hari ubutumwa burikuzenguruka muri buri Zone zose zo mu Burundi zikangurira Imbonerakure kwambarira urugamba zikicungira umutekano.
Ibyo leta y’uBurundi ikaba yabyamaganiye kure ko imbonerakure zitacunga umutekano w’abaturage bayo, Ko ahubwo igiye guhigira hasi kubura hejuru iyo mitwe yose yitwaje intwaro mu rwego rwo kurengera umutekano w’abaturage.
Uwineza Adeline