Ishyaka CNDD FDD riri k’Ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi ryemeje ko buri wa 8 Kamena buri mwaka ari umunsi wo kwibuka Petero Nkurunziza wahoze ari umukuru w’icyo Gihugu nk’intwari y’u Burundi.
Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa Kabiri Tariki ya 8 Kamena 2021 Perezida Evariste Ndayishimiye ari buze kuyobora umuhango wo kwibuka umwaka ushize Petero Nkurunziza yasimbuye amaze yitabye Imana mu murwa mukuru Gitega aho agomba kwibukwa nk’Intwari yo mu kiciro cya Mbere.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD bo bavuga ko buri tariki ya 8 Kamena ari umunsi wo kwibuka umuyobozi w’igitugu wibye abaturage manda ya Gatatu itari yemewe n’itegekonshinga
Kuri uyu wa 8 Kamena 2021 Ishyaka CNDD FDD rikaba rigiye kwizihiza bwa mbere umunsi Petero Nkurunziza wagizwe Intwari y’igihugu yapfiriyeho mu buryo butunguranye
Abahirimbanira uburenganzira bwa muntu i Burundi bateye utwatsi uyu muhango maze bavuga ko kuwa 8 Kamena ari umunsi bazajya bibuka amaraso y’Abarundi yamenwe n’ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza mu gihe cy’imyaka 15 yamaze ku butegetsi.
Bakomeza bavuga ko kuri bo umunyagitugu Pierre Nkurunziza yamaze kwitaba Imana ndetse ko abarokotse ubwicanyi bw’ingoma ye bazakomeza kwibuka Imyaka 15 y’igitugu cye n’amabi yaranze ingoma ye.
Pacifique Nininahazwe umwe mu bahagarariye ishyirahamwe rirengera uburenganzira bwa muntu i Burundi akaba n’ikitegererezo mu muryango utabogamiye kuri Leta yagize ati:” Abasigaye tukiri bazima ntitwemeranya n’uyu mwanzuro wo Kugira Petero Nkurunziza Intwari, kuko ahubwo buri wa 8 Kamena ibihumbi by’Abarundi tuzajya twibuka Imyaka 15 y’ubutegetsi bw’igitugu bw’ingoma ye . Buri wa 8 Kamena
Tuzajya twibuka ayo mabi arinako tunashimira abagaragaje gukunda igihugu mu guhangana n’ubutegetsi bwe.
Hategekimana Claude